Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

MASAKA: Basanga kutabaha uburenganzira bwo kubakisha inkarakara ari ukubaheza mu mujyi wa Kigali.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Kuri uyu wa 20 Gicurasi 2019, abajyanama b’umujyi wa Kigali n’uturere tuwugize basuye abaturage bo mu murenge wa Masaka mu karere ka Kicukiro, muri gahunda y’icyumweru cy’umujyanama. Abaturage babagaragarije ikibazo cyo kuba batemererwa kubakisha amatafari y’inkarakara kandi aribwo bushobozi bafite, bavuga ko bisa no kubaheza mu iterambere ry’umujyi.

Iki ni icyumweru cy’umujyana, igihembwe cya 3, cyahereye mu karere ka Kicukiro. Abajyanama b’umujyi n’uturere babanje kugaburira abana bagaragayeho ikibazo cy’imirire mibi. iki gikorwa cyabereye mu kigo nderabuzima cya Masaka.
Iki cyumweru gifite insanganyamatsiko igira iti ”Ejo heza mu mujyi twifuza”


Perezida wa Njyanama y’umujyi wa Kigali n’uwa Njyanama y’akarere ka Gasabo batangiza igikorwa cyo kugaburira abana indyo yuzuye

Umujyi wa Kigali, utuwe n’abaturage bari mu byiciro by’ubushobozi butandukanye. Iterambere ry’uyu mujyi kandi riri ku muvuduko wihuta ku buryo hari abawutuye babona bagenda basigara kubera ubushobozi bwabo bukiri buke.

Mu mwanya wo kwakira ibibazo by’abaturage mu murenge wa masaka, Ntamuhanga Frederic, umuturage w’uyu murenge yagize ati “Mumaze kutubwira uko umujyi wa Kigali uteye, Nasabaga ko abazakora igishushanyo mbonera bazita no kubadafite amikoro, bakiga ku matafari y’inkarakara bakagira aho bayagenera, ariko iterambere n’ibyiza by’umujyi wa Kigali ntibizaze ngo bitwirukane tubise abafite amikoro maremare”


Ntamuhanga Frederic,Umuturage w’i Masaka abazaikibazo

Byagaragaye ko iki kibazo gihuriweho n’abaturage benshi b’umurenge wa Masaka ku bw’ubushobozi bwabo. Usibye ko n’iyo witegereje no mu bindi bice by’umujyi uhasanga abandi baturage bafite ubushobozi buciriritse kandi bashaka gutura mu murwa mukuru w’igihugu.

Uyu muturage kandi yagaragaje ko aho batuye mu tugali twa Mbare ugana mu kagali ka Rusheshe na Yabaraya, hatagira umuhanda mwiza, bakaba bifuza umuhanda utari ka burimbo, ariko nibura urimo Laterite.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu wari umushyitsi mukuru yasabye umuyobozi w’umujyi wa Kigali Rwakazina Marie Chantal gusubiza ibiteganyijwe kuri ibi bibazo byari bimaze kubazwa n’umuturage.

Meya Rwakazina yagize ati ”Ikibazo cy’imiturire kirahuzwa n’ivugururwa ry’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali. Ni ukugirango umujyi wa Kigali ukomeze uturwe n’abaturage b’ubushobozi butandukanye. Abaturage b’ubushobozi buciye bugufi bagomba kwibona mu mujyi no mu buryo bw’inyubako bashoboye.”

Rwakazina Marie Chantal, umuyobozi w’umujyi wa Kigali

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali kandi yavuze ko hateganyijwe n’iyubakwa ry’imihanda hirya no hino mu mujyi wa Kigali.Yijeje abaturage b’i Masaka ko n’ubwo bo basaba ko imihanda yabo ijyamo Laterite, ahubwo izashyirwamo kaburimbo yoroshye iruta imihanda ya Laterite basaba. Iyi mihanda ikaba izaba yamaze kubakwa bitatenze mu mwaka wa 2021.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anastase muri iki gikorwa yagize ati “Kigali y’ejo izaba ari Kigali ikataje mu kugira inzego zikora neza, zegera abaturage zigatanga serivisi bazifuzaho nk’abakorera mu murwa mukuru w’u Rwanda. Igomba kuzaba Kigali twifuza mu Rwanda twifuza”


Prof. Shyaka Anastase, Ministiri w’ubutegetsi bw’igihugu

Prof.Shyaka yasabye izi nzego z’ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali kongera imbaraga mu guha abaturage serivisi nziza zihuse kugirango abawutuye bakomeze kuba abaturage b’ibisubizo aho kuba abaturage b’ibibazo.

Abaturage kandi nabo basabwe kujyana n’icyerekezo, bakirinda kujya mumanza za hato na hato zimwe bita iza ndanze, kuko zibadindiza mu iterambere. yabasabye gukora cyane no korohereza ababayobora bita ku isuku n’umutekano.


Abaturage ba Masaka bari benshi bashaka kwibariza ibibazo


Abaturage batishoboye mu bijyanye n’imiturire bagaragaje ikibazo cyabo cyo kutemererwa kubakisha inkarakara


Hari n’ubwo umuyobozi yimukiraga umuturage ku ntebe y’icyubahiro, akicara ku isanzwe, ariko akumva ikibazo cye.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA