Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Isano ya hafi hagati ya 3 bagize umuryango wa Ndahayo J de Dieu ukekwaho kwica umugorewe i Musanze.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Umugabo witwa Ndahayo Jean de Dieu utuye mu karere ka Musanze arakekwaho kwica umugore we Ntakirutimana Eustachie, agahita atoroka. Ndahayo yari atunze umwana muri batisimu w’uwo akekwaho kwica.

Ndahayo Jean de Dieu na Ntakirutimana Eustochie, bari bamaranye imyaka 10 babanye nk’umugore n’umugabo byemewe n’amtegeko ya Leta n’ay’Imana.

Nyamara bombi ntibagize amahirwe yo kubyarana umwana mu rugendo rw’ubuzima bari biyemeje kubanamo akaramata mu bibi no mu byiza, kugeza batandukanyijwe n’urupfu nk’uko bari babisezeranye.

Aba bombi babanye batazi ko bazabura urubyaro hagati yabo. Byabaye ngombwa ko Ntakirutimana Eustachie ahamagara umukobwa we yabyaye muri batisimu aza kuba mu rugo rwabo we n’umugabo we.

Amakuru aturuka mu miryango yabo avuga ko, Kubwo kutabimenya byabaye ngombwa ko Ntakirutimana Eustochie ajya asigana umukobwa we wa batisimu mu rugo n’umugabo kuko we (Umugabo we) yigishaga hafi aho, akajya mu kazi ke aho yayobora kimwe mu bigo by’amashuli mu karere ka Gakenke. Icyakora Eustochie yajyaga aza mu rugo rimwe na rimwe kureba umugabo we.

Hashize igihe, ibyo kuba umukobwa we muri batisimu byavuyemo ubukeba, kuko umugabo we atabashishe kwihanganira umugore we mu bibi. (Ibyago byo kutabona urubyaro hagati yabo). Ndahayo Jean de Dieu yaje kumuharika uwo mwana we mu buryo bwa Roho. Byose byaje kumenyekana ubwo uwo mukobwa yari atwite inda y’umugabo wa Nyakwigendera.

Amakimbirane anafatwa nk’ imvano y’urupfu rwa Diregitirise Eustochie yatangiye ubwo. Uwo mukobwa we yoherejwe i wabo, gusa Umuryango w’uwo mwana w’umukobwa ushaka kurega Ndahayo Jean de Dieu kubw’icyaha cyo guhohotera umwanwa wabo wari ukiri muto, nyamara imiryango irabunga, maze uyu mugabo yiyemeza kubatunga bombi.

Diregitirise Ntakirutimana Eustachie yakiriye ibyari bimaze kuba. Abererekera umukobwa we muri Batisimu, yemera ko amubera mukeba. Byabaye ngombwa ko Ndahayo Jean de Dieu yubakira uyu mugore we wa Kabiri (utari uw’isezerano) inzu ku rundi ruhande, ndetse birangira ataye urugo ajya kwibanira n’uwo mugore wa kabiri dore ko we yamubonagaho urubyaro yari yarabuze kuri Ntakirutimana Eustachie w’isezerano.

Byabaye ngombwa ko Ndahayo Jean de Dieu areka akazi ke k’ubwarimu yakoreraga muri bimwe mu bigo by’amashuli bikomeye mu karere ka Musanze, binegereye aho yari atuye, maze we n’umugore we wa kabiri binjira mu kazi k’ubuhinzi bw’ibirayi bwa kijyambere dore ko yanagemuriraga bamwe mu bacuruzi i Musanze. Ubu buhinzi babukoreraga mu murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze, ari naho urugo rwa Kabiri rwari ruherereye.

Ntakirutimana Eustochie, yabaye nyirantabwa kuva ubwo, ariko we akomeza akazi ke ko kuyobora ibigo by’amashuli. Yavuye mu karere ka Gakenke, ajya kuyobora ikigo cy’amashuli yisumbuye mu rwunge rw’amashuri rwa Kabere, ishuli riherereye mu murenge wa Muko mu karere ka Musanze. Aha ho hari hafi y’urugo rwe yari yarasigayemo wenyine nyuma yo gutabwa n’umugabo.

Diregitirise Eustochie, yishwe ari cyo kigo yayoboraga. Mbere y’uko aya marorerwa aba, Ngo umugabo we, yari amaze icyumweru agarutse mu rugo rwe rukuru, ndetse ngo abaturanyi bari bamaze igihe bibaza icyabaye, ariko we akababwira ko yagarutse mu rugo rwe rukuru, ku buryo hari abibwiraga ko wenda amahoro agiye kongera agahinda muri uyu muryango, dore ko bakekaga ko umugabo yamaze gushyira ubwenge ku gihe, nyuma y’imyaka myinshi yarataye urugo.

N’ubwo bari bamaze igihe kinini bombi batabana mu nzu imwe, ntaho bari barigeze bahabwa gatanya, bityo bari babanye nk’umugore n’umugabo mu buryo bwemewe mu Rwanda.

Uyu mugabo uri gushakishwa n’inzego z’ubuyobozi n’izumutekano, avuka mu murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze. yari atuye mu murenge wa Kimonyi muri aka karere. Bikekwa ko yicishije uyu mugore we ibyuma yamuteraguye umubiri wose mu ijoro ryo kuri uyu wa 20 Gicurasi 2019.

Inyandiko ziri guhererekanywa ku mbuga nkoranyambaga, cyane iz’abatuye muri aka karere zisaba ko uwamubona yamushyikiriza Polisi cyangwa izindi nzego z’umutekano zimwegereye.

Nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimonyi Nyiramahoro Adelaide yabitangarije Ukwezi.rw ngo uyu muryango wari ubanye nabi. Bikekwa ko bapfaga kuba bamaze igihe batabyarana.

Ndahayo Jean de Dieu w’imyaka 45, na Mukeba w’umugore we (Umukobwa wa Batisimu wa Diregitirise Estochie we wamaze kwicwa) bari bamaze kubyarana abana 2.


Ntakirutimana Eustachie, yari Umurezi, Umuyobozi w’ikigo cy’amashuli


Ndahayo Jean de Dieu, yari rwiyemezamirimo nyuma yo kureka akazi k’ubwarimu





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA