Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Umurambo wa Ndahayo Jean de Dieu wakekwagaho kwica umugore we wabonywe mu mugezi wa Mukungwa



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Kuri uyu wa kane tariki 23 Gicurasi 2019, mu mugezi wa Mukungwa uherereye mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru nibwo habonetse umurambo wa Ndahayo Jean de Dieu. Umugorewe wa Kabiri yemeje ko ari we, Ntiharamenyekana icyamwishe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alexis Rugigana, avuga ko ayo makuru na we yayumvise ariko ko atahita yemeza ko ari we, avuga ko bategereje kumenya icyo ibitaro bya Ruhengeri byemeza nyuma yo gusuzuma uwo murambo kuko umurambo ari ho wahise woherezwa.

Mu nkuru dukesha Kigali today, Umuyobozi w’Ibitaro bya Ruhengeri yavuze ko uwo murambo wamaze kugezwa muri ibyo bitaro, na we akaba yari ategereje ibiva mu isuzuma ririmo gukorerwa uwo murambo.

Icyakora uwo murambo ukimara kuboneka mu mugezi wa Mukungwa, abantu ngo bahamagaye undi mugore wa Ndahayo (Uwo babyaranye) yemeza neza ko uwo murambo ari uwa Ndahayo koko.

Mu ijoro ryo ku wa mbere tariki ya 20 Gicurasi 2019 ahagana saa mbili z’ijoro nibwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rwa Ntakirutimana Eustochie wishwe atewe ibyuma. Hahise hakekwa umugabo we, Ndahayo Jean de Dieu w’imyaka 45 y’amavuko wahise aburirwa irengero.

Kuva ubwo Polisi n’izindi nzego z’umutekano zahise zitangira gushakisha uyu mugabo.

Mu marira n’agahinda,umurambo wa nyakwigendera Diregitirise Ntakirutimana Eustochie wo washyinguwe kuri uyu wa 22 Gicurasi 2019 mu Karere ka Musanze.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA