Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Abanditsi b’ibitabo barasaba Leta kubafasha gukundisha Abanyarwanda gusoma



Yanditswe na Raoul NSHUNGU Yasomwe na

Abanditsi b’ibitabo bo mu Rwanda barasaba Leta y’u Rwanda kubafasha guteza imbere uruganda rw’igitabo binyuze mugukora ubukangurambaga bugamije gukundisha abanyarwanda gusoma no kwandika.

Ibi byagarutswe ho kuri uyu wa 22 Gicurasi 2019 mu nama nyunguranabitekerezo yari fite insanganyamatsiko igira iti ”Hakorwa iki ngo igitabo gicuruzwe mu Rwanda no hanze?” yari yateguwe na Minisiteri y’umuco na sporo (Minispoc), Ikigo
kiyishamikiyeho gishinzwe ishyinguranyandiko (RALSA), n’inteko nyarwanda y’ururimi n’umuco (RALC). Iyi nama yari yitabiriwe n’abanditsi, abasohora n’abacuruza ibitabo mu Rwanda, ndetse n’abandi bafatanyabikorwa. Iyi nama kandi yasozaga igihe cy’iminsi 3 cy’imurikabitabo muRwanda.

Bwana Richard Hategekimana, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abanditsi b’ibitabo mu Rwanda (Rwanda writers Federation,) mu kiganiro yatanze yavuze kuri bimwe mu byakorwa kugirango igitabo gishobore gutunga uwacyanditse.Icyakora mu bitekerezo byatanzwe hagaragaramo ko zimwe mu mbogamizi zigihari, harimo no kuba abanyarwanda batagira umuco wo gusoma.

Umwe mu batanze ibitekerezo yavuze ati ”Njye nakuze numva ko mu muco w’Abanyarwanda hatarimo gusoma. Ese wakwigisha umwana wawe gusoma nawe utajya usoma?”.

Bwana Richard Hategekimana yagize icyo asaba Leta mu rwego rwo kuzamura mu banyarwanda umuco wo gusoma. Ati ”Turasaba Leta kudufasha mu bukangurambaga tugakundisha abanyarwanda gusoma no kwandika,
nubwo tutanditse batabona ibyo basoma, ariko nibadasoma natwe kwandika ntacyo byatumaririra”.

Richard yakomeje asaba Leta ko yanashyiraho politiki yafasha uruganda rw’ibitabo kuzamuka. Yagize ati ”Leta yadufasha gushyira ho amategeko ku rwego rw’igihugu no ku rwego rw’akarere tugahangana n’abapirata ibitabo byacu. Ibi ni bimwe mu byadufasha gutungwa n’ibitabo twandika.”

Prof.Malonga Pacifique,umwalimu muri Kaminuza akaba n’umwanditsi w’ibitabo yavuze ko kimwe mu bituma ibibazo bigaragara mu ruganda rw’igitabo mu Rwanda bidakemuka ari ukudashyira hamwe kw’abanditsi. Yagize ati ”Njye nagiye mu ishyirahamwe ry’abandisti ku bw’impanuka byansanze aho nari nicaye .. ndahamya ko mu basaza b’abanditsi bari aha, abari muri Rwanda writers federation ni bacye”.

Prof. Malonga yavuze ko kandi ubukene, kubura ubunyamwuga ndetse n’ubujiji ari kimwe mu bituma abanditsi b’ibitabo mu Rwanda badashyira hamwe ngo batere imbere.

Muri iyi nama kandi hatangiwemo ibitekerezo birimo no kuba uturere twasabwa gushyira ibijyanye no gusoma no kwandika mu mihigo duhiga.

Ubwanditsi bw’ibitabo ni kimwe mu bitunze abantu benshi mu bijyanye n’umutungo mu by’ubwenge, ariko abanditsi bo mu Rwanda bakaba bagitaka inzara n’ubushobozi buke ngo buterwa nuko nta Politiki ihamye Leta yashyizeho itanga umurongo w’uko uruganda rw’igitabo rugomba gutera imbere.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA