Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Gasabo: Minisitiri Shyaka yafunguye imurikagurisha ry’abafatanyabikorwa b’akarere



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Kuri uyu wa 24 Gicurasi 2019, Minisitiri w’ubutedetsi bw’igihugu, Prof. Shyaka Anastase yafunguye ku mugaragaro imurikagurisha ry’abafatanyabikorwa b’akarere ka Gasabo. Abagize JADF ( Joint Action Development Forum) bari kumurikira ibyo bakora mu cyumba cya Sitade nto kiri I Remera.

Mu ijambo rye Minisitiri Shyaka Anasatase afungura iri murikagurisha ry’iminsi 5 rizwi nk’imurikabikorwa ry’akarere ( Open Day) yibukije ko abafatanyabikorwa b’akarere JADF, ari bo shingiro ry’iterambere ry’akarere bakoreramo.

Ati ”Gasabo nk’igicumbi cy’u Rwanda, igomba no kuba igicumbi cya JADF ikorera mu tundi turere twose. Ndabashimira uko mwateguye iri murikagurisha ry’abafatanyabikorwa, nanjye nzagaruka kwihahira nk’umuturage wa Gasabo”


Nyuma yo gufungura iri murikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’akarere ka Gasabo, ngo nawe azaza kwihahira.

Bamwe mu bafatanyabikorwa b’akarere ka Gasabo baje kumurika ibyo bakora bashimangira akamaro k’imurikabikorwa nk’iri.

Muhire Jean Marie Vianney, ni umukangurambaga wo gusoma mu mushinga “Mureke Dusome” yagize ati ”Twaje kugaragaza ibitabo n’ibikinisho by’abana byakorewe mu Rwanda. Twunguka ko abantu baza bakatureba tukabasobanurira, ndetse bakaba bagurira abana babo ibitabo byo gusoma. Ibi bituma sosiyete yacu igira ubumenyi butandukanye ivanye mu gusoma ibitabo baguriye hano. Hari benshi bamaze kudusura”

Habimana Jean Damascene, ni umukozi w’umuryango “Umuhuza” yagize ati ” Twese dukora kugirango duteze imbere abaturage, duhereye mu bana bato. Akamaro k’iri murikabikorwa ni uko ababyeyi badusura tukabasobanurira, bakunguka ubumenyi bubafasha gutegurira abana babo indyo yuzuye”

Ni imurikagurisha/Imurikabikorwa ryitabiriwe n’abafatanya bikorwa b’akarere ka Gasabo bakabakaba 100. Aba barimo ibigo byita ku buzima, Imiryango itari iya Leta, abatanga serivisi, Abahinzi, abikorera , ibigo bya leta, imishinga y’urubyiruko n’abandi.

Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’uturere rifite intego yo kugeza ku baturage ubukungu buhamye, binyuze mu biganiro bagiramo uruhare bikabahindurira imyumvire, bikabaha n’umurongo wo gukora cyane bakiteza imbere.


Minisitiri Shyaka arasobanurirwa ibijyanye na serivisi iki kigo gitanga


Abafatanyabikorwa bakora mu buhinzi baramurika umusaruro wabo


Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Rwakazina Marie Chantal, asobanura ku gishushanyombonera kivuguruye, mu muhango wo gusoza icyumweru cy’umujyanama.


Mbere yo gufungura iri murikabikorwa, yabanjye gusoza icyumweru cy’abajyanama b’umujyi n’uturere tugize Kigali, cyatangiye kuri uyu wa 20 Gicurasi 2019





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA