Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Minisiteri y’uburezi yatangije ubukangurambaga ku ireme ry’uburezi



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Kuri uyu wa 27 Gicurasi 2019, Minisiteri y’uburezi yatangije ubukangurambaga by’iminsi 10 bugamije guhangana n’ikibazo cy’ireme ry’uburezi bugikemangwa mu bigo by’amashuli mu Rwanda. Ubu bukangurambaga buzarangira kuya 07 Kamena 2019.

Minisiteri y’uburezi ishimangira ko n’ubwo hari byinshi byakozwe mu kuzamura iri reme, hakiri n’inzitizi zigikeneye kwitabwaho mu rwego rwo kugera ku ireme ry’uburezi ryifuzwa.

Mu rugendo rwo kuzamura iri reme, Minisiteri y’Uburezi yafatanyije na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’abandi bafatanyabikorwa bayo hategurwa icyiciro cya gatanu cy’ubu bukangurambaga. Bwamaze gutangira kuri uyu wa 27 Gicurasi 2019.

Insanganyamatsiko y’iki kiciro cy’ubu bukangurambaga igira iti ″Umwarimu witabira umurimo, ufite imyigishirize inoze, ni ipfundo ry’uburezi bufitite ireme”. Ibikorwa by’ubu bukangurambaga bizagera mu mashuri 900 mu turere 30 twose.

Intego y’ubu bukangurambaga ni kugira inama abayobozi b’ibigo by’amashuri kurushaho gukurikiranira hafi ibikorwa by’imyigire n’imyigishirize mu ishuri abana bigamo, kugira inama abarimu n’abayobozi b’amashuri, kudasiba no kudakererwa mu kazi kabo, kugira inama abarimu uburyo bwo gutegura amasomo no kuyigisha bakurikije integanyanyigisho nshya ishingiye ku bushobozi bw’umunyeshuli (Competence based Curriculum) kandi bakanafata ingamba zo gukumira impamvu zose zatuma abana basiba, basibira cyangwa bata ishuri.

Kugeza ubu, ubu bukangurambaga burimo kuba burarangwa no gusura amashuri, gukora ubugenzuzi mu ishuri ku myigire n’imyigishirize, nyuma y’ibi byose hakaba hari gukurikiraho igikorwa cyo kujya inama ku bikwiye kunozwa mu kigo cy’ishuri n’ingamba shya zafatwa.


Abarezi basabwe gufata ingamba zikumira uguta ishuli, gusiba no gusibira kw’abana

Umusaruro w’ubu bukangurambaga ushingiye ku ishyirwa mu bikorwa rinoze ry’integanyanyigisho ishingiye ku bushobozi bw’abanyeshuli, uruhare rw’ubuyobozi bw’ishuri na mwarimu mu myigire n’imyigishirize inoze, ubwitabire no kudakererwa ku murimo kwa mwarimu, imyigishirize inoze, kunoza ibijyanye n’isuzumabumenyi ku banyeshuri, kuzamura ubwitabire bw’abanyeshuri, kurwanya guta ishuri no kunoza imikoranire y’ikigo cy’ishuli n’ababyeyi hagamijwe kuzamura ireme ry’imyigire n’imyigishrize.

Ni ubukangurambaga bwitabiriwe n’abakozi ba Minisiteri y’Uburezi n’ibigo biyishamikiyeho n’abandi bafatanyabikorwa bayo.

Aba barimo ba Guverineri b’intara zitandukanye, umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, abayobozi b’inzego z’ibanze, abashinzwe uburezi mu turere no mu mirenge, banyir’amashuri yigenga, abahagarariye komite rusange z’ababyeyi ku mashuri, abayobozi b’amashuri, Inzego za gisirikare na polisi, inkeragutabara ndetse n’abafashamyumvire muri iki gice ry’uburezi, hagamijwe iterambere ry’igihugu binyuze mu guha abana bacyo uburezi bufite ireme.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA