Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Gasabo: Abubatse umudugudu w’abatishoboye wa Kidashya barataka inzara kubwo kwamburwa



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

N’ubwo abashyikirijwe amazu mu mudugu wa Kidashya uherereye mu murenge wa Jabana bishimiye aya macumbi, abazubatse bo barataka kwamburwa na rwiyemezamirimo wabahaye akazi.

Hari kuwa gatandatu tariki 25 Gicurasi 2019, ubwo aya mazu 21 yubatswe mu kagali ka Kidashya mu murenge wa Jabana mu karere ka Gasabo yashyikirijwe ba nyirayo. Aba bakaba ari abatishoboye bava mu mirenge ya Jabana, Gatsata, Kimihurura, Gisozi na Remera.

Nyamara n’ubwo abayahawe bayishimiye, abayubatse bo, magingo aya barakirukanka ku mafanga yabo bavuga ko bambuwe kandi bikaba biri kubagiraho ingaruka zitandukanye.

Ngirente Theogene, ni umwe mu bubatsi bahise bazamura ijwi imbere y’ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo bagaragaza ikibazo cyabo bita icy’akarengane.

Ngirente yagize ati "Amazu aruzuye, ariko kuva twatangira kuyubaka twajyaga duhembwa kimwe cya kabiri cy’ayo tumaze gukorera. ariko aho bigeze kuduhemba byarahagaze, nkanjye bamfitiye ibihumbi 70."


Ngirente Theogene uvuga ko yambuwe

Yongeyeho ati "Uyu munsi amazu abonye bene yo, natwe nibaduhe amafaranga yacu kuko harimo n’abagejeje mu bihumbi 200 batarabona amafaranga yabo"

Uwitwa Ndagijimana Theoneste we yagizea ati "nakoze parafo y’izi nzu. Bamfitiye ideni ry’ibihumbi 130. ubwa mbere nakoze iminzi 12 bampembera iminsi 6 gusa. ubu abana banjye bakeneye Minervale, tugeze mu gihe cyo kwishyura Mituwele no mu rugo nta kintu kiriyo. Tubahaye inzu zabo nabo nibaduhe amafranga yacu"

Ibi byose babivugaga ubuyobozi bw’imirenge yagize uruhare mu myubakire y’uyu mudugudu wa kidashya bumva. Ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo nabwo bwari buhagarariwe. Umuyobizi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Raymond Chretien Mberabahizi yahise yahuranya asubiza ikibazo cy’aba bubatsi.

Ati "hamaze kwishyurwa agera kuri 60% asigaye yose agera kuri 40%, amafaranga yose ari kuri konte y’umurenge wa Jabana, bitarenze kuwa mbere abubatse hano bose baraba bamaze kwishyurwa"

Uyu muyobozi yavuze ko mbere yo kwishyura Rwiyemezamirimo hazabanza gukurwamo amafaranga y’abubatsi, bityo rwiyemezamirimo akazishyurwa nyuma.


Visi Meya Mberabahizi ati "Amafaranga murayabona kuwa 1"

Ako kanya bwana Anselme Musabimana, Rwiyemezamiromo washyirwaga mu majwi nawe yahamije ko amafaranga yabo azabageraho kuwa mbere tariki 27 Gicurasi. Ati "Sindakora imibare neza, ariko nibampemba nanjye nzahita mbishyura. Kuwa mbere tuzabirangiza nzaba nakoze fagitire banyishyure"

Nyuma y’iki cyizere abubatse uyu mudugudu wa Kidashya bahawe, barategereje. Kuwa mbere bwarije buracya, kuwa kabiri burira buracya, kuwa 3 barategereza no kuri uyu wa 4 baracyategereje.

Bwana Ndagijimana Theoneste yagize ati "Abayobozi bose turabahamagara ntibadufate, Visi Meya yahavuye ejo ntiyagira icyo adufasha, abayobozi b’imirenge bo ntibatwitaba na Anselme ntacyo atwizeza"

Ikinyamakuru The Profile.rw, kuri uyu wa kane twavuganye na Rwiyemeza mirimo bwana Anselme Musabimana atubwira ko agiye ku murenge wa Jabana kuvugana na gitifu uburyo bakishyurwa Ati "Kuwa mbere, abayobozi bose bari mu nama, kandi twasezeranye ko imirimo igomba kurangira bakabona kumpa amafaranga nkahemba abakozi, ubu niho ndi kwerekeza ngo mbivuganeho na Gitifu. Abavuga ko maze amezi 3 ntabahemba barabeshya"

Mu gicamunsi twongeye kuvugana na bwana Anselme Musabimana adutangariza ko yageze ku murenge wa Jabana agasanga hari abakozi bagiye kwibariza ikibazo cyabo. Ngo basabwe n’umuyobozi w’umurenge kujya aho bakoreye imirimo bakibukiranya imibyizi buri wese aberewemo, nyuma hakazanwa lisiti igaragaza ayo buri wese akwiriye kwishyurwa.


Rwiyemezamirimo Anselme MUSABIMANA

Ibi birahura n’ibyo umuyobozi w’umurenge wa Gastata yadutangarije kuri uyu wa Gatatu nk’umwe mu mirenge yagize uruhare mu iyubakwa ry’uyu mudugudu w’abatishoboye wa Kidashya. Yashimangiye ko hari abakozemo imirimo bashaka Gusahurira mu nduru (kungukira mu kavuyo) bakaba bahembwa n’imibyizi batakoze.

Magingo aya bakaba bakirimo gukora ayo malisti azaherwaho babara imibyizi n’ingano y’amafaranga ya buri wese. Umunsi bazishyurwa nabwo tuzabibatangariza.


Amazu yubakiwe abatishoboye ateye atya





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA