Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Rayon Sports yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona 2019



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Kuri uyu wa 1 Kamena 2019, Ikipe ya Rayon Sports yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona y’ u Rwanda 2018/19 nyuma yo kurangiza shampiyona iyoboye urutonde n’ amanota 72 irusha APR FC amanota 7.

Rayon Sports yatsinze 3-0 Marines FC ku mukino wa nyuma wabereye kuri Sitade Amahoro ari naho yahise ishyikiririzwa igikombe na sheik ya miliyoni 25 z’ amafaranga y’ u Rwanda.

Iyi Shampiyona irangiye Jules Ulimwengu ariwe uyoboye urutonde rw’ abatsinze ibitego byinshi kuko yatsinze ibitego 20.

Ikipe ya Gicumbi na Kirehe zari zihaganye kuko zagombaga kuvamo imwe iguma mu kiciro cya mbere indi igasubira mu cya kabiri. Byarangiye amahirwe asekeye Gicumbi Kirehe n’ Amagaju zisubira mu kiciro cya kabiri kuko ku mukino wa nyuma Kirehe yatsinzwe na Bugesera 3-2.

Uko imikino ya nyuma yarangiye:

Rayon Sports 3-0 Marines FC
APR FC 2-0 Police FC
Bugesera 3 -2 Kirehe
Mukura 1-1 Gicumbi
Musanze FC 1- 0 Kiyovu
Espoir FC 0-0 Muhanga FC.
Entincelles 0-0 Sunrirse
Amagaju 2-1 AS Kigali

Inkuru ya Ukwezi





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA