Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Gakenke: Abafite ubumuga bagowe no kubona ibigo by’amashuri yihariye



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Mu kiganiro mpaka Cya Pax Press cyabaye hagati y’abanyamakuru, NUDOR, ubuyobozi bw’umurenge wa Janja n’abaturage bawo; abahatuye bafite ubumuga bagaragaje ko babangamiwe bikomeye no kuba nta bigo by’amashuli y’abafite ubumuga bihari, bityo ngo kuba batiga bikaba bibadindiza mu iterambere.

Ni ikiganiro cyabereye ku kibuga cy’umupira cy’akagali ka Rukungu mu murenge wa Janja, akarere ka Gakenke mu ntara y’amajyaruguru. Aka gace karangwamo imisozi miremire ku buryo bugaragarira buri muntu uhageze ko imibereho y’umuntu ufite ubumuga cyane cyane ubw’ingingo igoranye.

Hagaragarajwe ibibazo bitandukanye by’abafite ubumuga bahatuye, kimwe muri byo ni icy’ibura ry’ibigo by’amashuli yahariwe abantu/Abana bafite ubumuga. Abaturage bo muri aka karere ka Gakenke bafite ubumuga bahamije ko bafite ishuri rimwe ryihariye kubafite ubumuga, ariko ngo usibye kuba ribari kure ngo ririgenga bityo amikoro yabo akaba atemerera benshi kuryigamo.

Hagirimana Afrodis yagize ati ”amashuli y’abantu bafite ubumuga ntayo tubona, iryo tuzi kandi bamwe ni ukuryumva; ni iryitwa APAX riri i Janja kandi ni kure uvuye hano. Iri shuri naryo ni iry’abakire kuko ririgenga”

Gahutu Jean Paul nawe ni umuturage wo muri uyu murenge, yagize ati ”abantu bafite ubumuga usanga batitabwaho uko bikwiye. Ku kijyanye n’amashuli, ni rimwe gusa dufite kandi ni irya Padiri, ryigamo abana b’abishoboye, naho ab’abakene bo barahadindirira”

Iby’ubuke bw’amashuli y’abafite ubumuga kandi binashimangirwa na Nyiransengimana Beata. Yagize ati ” abana bafite ubumuga urebye ntibiga kubera kubura amashuri, n’uwize yigana n’abadafite ubumuga ugasanga baramuhutaza ndetse bakamurusha n’umuvuduko. Ishuri ry’I Janja rya Padiri ritubera kure usibye ko n’abarijyamo ari abana b’abishoboye gusa, twe b’abahinzi nta bushobozi dufite bujyanayo abana bacu”


Nyiransengimana Beata, abangamiwe no kuba nta mashuri y’abafite ubumuga ahagije aba mu karere ka Gakenke

Hategekimana Jean Marie Vianney, umukozi w’umurenge wa Janja ushinzwe irangamimerere, yashimangiye ko koko iri shuli rihenze “ni ishuri ryigenga, ariko umubyeyi urifitemo umwana hari uburyo dufatanyije n’abafatanyabikorwa bacu barimo NUDOR, abo bana bagenerwa uburyo bwo kwiga, bagafashwa kwiga hadatanzwe amafaranga”


HATEGEKIMANA Jean Marie Vianney, ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Janja

Uyu muyobozi ashimnagira ko n’abatarabasha kuryinjiramo bagiye gukorerwa ubuvugizi, kugeza igihe nabo babashije kubona uburenganzira bwabo bwo kwiga.

Bwana Twagirimana Eugene, umukozi w’ihuriro nyarwanda ry’abantu bafite ubumuga mu Rwanda, NUDOR, yashimangiye ko mu gihugu hose NUDOR irihira abana bagera ku 2000, harimo n’abiga muri APAX, ishuri rimwe rukumbi ry’abana bafite ubumuga ribarizwa mu karere ka Gakenke.

Yagize ati” Ubufasha tubutanga tunyuze mu miryango iduhuza n’abagenerwabikorwa, abo barimo ababikira ba APAX-Janja na Cartas ya Ruhengeri.Nibo tunyuraho, ntabwo umuturage ufite umwana ufite ubumuga yaza muri NUDOR aje kwaka ubu bufasha ngo abuhabwe bitanyuze mu baduhuza nawe”


Twagirimana Eugene,umukozi wa NUDOR (Iburyo) na Samuel Niyitegeka umukozi wa NCPD muri Gakenke (ibumoso)

Samuel Niyitegeka, umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga mu karere ka Gakenke, nawe ashimangira ko iri shuli ari rimwe kandi rikaba rihenze. Ibintu bigira ingaruka ku bantu bafite ubumuga muri aka karere “iri shuri rirahenze, uwigamo wese arafashwa kandi biterwa n’ikiciro cy’ubumuga afite, kuko rirebana n’abafite ubumuga bw’ingingo. Abatavuga bo bajyanwa mu rindi riba I Nyabihu. Uburezi ku bafite ubumuga ino aha burabagora”

Ibi kandi uyu muyobozi abihuza n’ingengo y’imali nto igenerwa inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu karere ka Gakente, asanga ari nto ayigereranyije n’itangwa mu tundi turere.

Umurenge wa Janja mu Karere ka Gakenke utuwe n’abaturage bagera ku bihumbi 17069, muri bo abagera kuri 676 bafite ubumuga kandi bamwe muri bo ni abana bakeneye kujya kwishuri, ariko muri uyu murenge habarurwa abana 24 bonyine babashije kugana ishuli. Ibi byumvikanisha ko umubare munini w’aba bana bafite ubumuga batiga.


Umwe mu bafite ubumuga agaragaza ikibazo cye


Bamwe bataye amashuli


Amashuli y’abafite ubumuga mu byaro aracyari ingume. Iri rihurirwamo n’ingeri zose z’abana


Abana nk’aba bigana na bagenzi babo badafite ubumuga bagasigara inyuma mu myigire


Bimwe mu bibazo bafite birimo nibura ry’insimburangingo





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA