Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Gatsibo: Umuvunyi mukuru yatanze umurongo ku kibazo cy’uwari yarinangiye kubahiriza ibyemezo by’inkiko kandi atarengana.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Ubwo yari mu gikorwa cyo gukemura ibibazo by’abaturage kuri uyu wa 05 Kamena 2019, yagejejweho ikibazo cy’umubyeyi witwa Mukarugwiza Vestine wanze kurekura umutungo w’abana bagizwe imfubyi na Jenoside yakorewe Abatutsi, bahagarariwe na Umubyeyi Providence. Umuvunyi yasabye ko uwatsinzwe atagomba kurenza ukwezi kwa 9 atarava mu mutungo w’abamutsinze.

Kwegera abaturage ku kibuga, ni igikorwa umuvunyi mukuru ari gukorera hirya no hino mu ntara n’uturere tugize igihugu. Kuri iyi nshuro umuvunyi mukuru Anastase MUREKEZI yasuye abaturage bo mu karere ka Gatsibo, Umurenge wa Kiramuruzi, Akagali ka Nyabisindu mu mudugudu w’Akabuga.

Mu mbwirwaruhame ye, umuvunyi mukuru yabanje gusobanurira abaturage ububasha, n’imikorere by’urwego rw’umuvunyi akuriye. Yibukije abaturage ba Gatsibo ko bagomba kugirira icyizere inzego z’ubuyobozi bw’igihugu cyane cyane inzego z’ubutabera; ababwirako buri wese mu baba bari mu rubanza agomba guhora yiteguye kubahiriza ibyemezo by’inkiko kuko akenshi zikoresha ukuri.

Icyakora na none yabakanguriye kutihererana akarengane igihe cyose baba batanyuzwe n’ibyemezo, bakirinda kurenza igihe giteganwa n’amategeko mu gutanga ubujurire.

Aha I Kiramuruzi, hagaragaye ikibazo cy’imiryango myinshi ifitanye amakimbirane ashingiye ku mutungo utimukanwa w’ubutaka. Hazamukiye ikibazo cya Mukarugwiza Vestine na Umubyeyi Providence uhagarariye abavandimwe be basizwe ari imfubyi kubera Jenoside.

Mukarugwiza yagaragaje ko yarenganyijwe n’inzego z’ubutabera kubera ko zamutereje cyamunara umutungo we ugizwe n’ikibanza n’inzu. Uyu mutungo watejwe cyamunara kubera ko Mukarugwiza yatsinzwe agategekwa kwishyura umubare w’amafaranga nyamara agatinda kuyishyura.

Imiterere y’ikibazo

Umubyeyi Providence, uhagariye abavandimwe be yavuze ko nyuma ya Jenoside yatwaye ababyeyi babo, bahise bajya kuba muri Oluferina, bamaze gukura baza kuba mu mutungo wasizwe n’ababyeyi. Nyamara ngo abaturanyi babo bakomeje kubabwira ko ubutaka Mukarugwiza atuyemo bwahoze ari ubw’ababyeyi babo.


Umubyeyi Providence, asobanura imiterere y’iki kibazo

Nyamara ngo kubera ko ubwo bagarukaga mu mitungo yabo Mukarugwiza yabakiriye neza, byatumaga bamwihorera mu rwego rwo gukomeza kubana mu mahoro. Ngo abandi baturage bari bafite amakimbirane na Mukarugwiza kubwo kubatwarira amasambu baramureze baramutsinda arayabasubiza. Abo baturanyi bakomeje kugira inama izi mpfubyi kugirango nazo zibashe kugaruza umutungo wasizwe n’ababyeyi babo.

Bamureze mu bunzi b’akagali baramutsinda, hanzurwa ko bahabwa intamwe 4 ku isambu yose. Mu gihe barimo kwitegura kuzihabwa baje gusanga Mukarugwiza yarajuriye mu bunzi b’umurenge, aha naho ngo yarahatsinzwe bituma hategekwa ko asubiza isambu yose y’abo bana.

Ibi byatumye Mukwarugwiza asaba ko abo bana bamubabarira akabaha izo ntambwe enye yatsindiwe mu bunzi b’Akagali. Nyamara ngo yaje kwitega umutego ajurira mu Rukiko. Mugihe umuryango w’izi mfubyi wari witeguye kuza kumuha imbabazi, bahamagawe ku murenge bababwira ko Mukarugwiza yamaze kujurira. Aha naho yaratsinzwe, yakwa ubutaka anacibwa amande.

Mukarugwiza yajuririye icyo yise "Ingingo nshya" nabwo aratsindwa. Mukarugwiza yakomeje kwinangira kuva mu butaka no kwishyura amande. ibi byatumye hajyaho n’ibihano by’ubukererwe.

Byageze aho uyu mutungo utezwa cyamunara kugira ngo yishyure ba nyiri imitungo. Umubyeyi Providence yagize ati ”twe twashakaga kumuha imbabazi yasabaga kugirango dukomeze tubane mu mahoro nyamara dusanga Mukarugwiza yarajuriye. Yakunze kutunaniza cyane, kugeza ubu yaratsinzwe, cyamunara yarakozwe ntihavamo n’amafaranga yose akenewe ngo indishyi yose yishyurwe, icyakora twe twamusoneye ibihumbi 30 Frw yasigayemo”


RUMAZIMINSI Seraphin ati "Nta karengane karimo"

Umuvunyi mukuru amaze kumva imiterere y’iki kibazo, yifashishije umuyobozi ku ku rwego rw’umuvunyi ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane bwana RUMAZIMINSI Seraphin, Maze mu ruhame hemezwa ko nta karengane Mukarugwiza Vestine yagiriwe, bityo ko akwiriye kubahiriza ibyemezo by’urukiko.


Mukarugwiza Vestine yanze kubahiriza ibyemezo by’inkiko

Abajijwe n’umuvunyi mukuru niba yaba yiteguye kuva mu mutungo yatsinzwemo, Mukarugwiza yagize ati ”Sinzayivamo muzakore icyo mushaka.” Iyi ni imvugo yagaragaje ukwigomeka ku byemezo by’inkiko mu mikirize y’imanza bamwe mu baturage bakunda kugwamo nk’ikosa, ndetse be n’iyi myumvire, umuvunyi mukuru ayita ubujuji.

Kuri iki kibazo, Abwira Umubyeyi Providence; Umuvunyi mukuru yagize ati “Muzamureke, ukwezi kwa cyenda nigushira akagaragaza ubushake buke, ntashake kuva mu mutungo yatsindiwe, muzahamagare akarere kaze kamukuremo ku ngufu”


Murekezi Anastase, Umuvunyi mukuru ageza ijambo ku baturage mu karere ka Gatsibo

Umuvunyi mukuru yibukije abaturage b’akarere ka Gatsibo ko umuntu utsindwa aba agomba kutarangara, ahubwo ngo aba agomba kujuririra icyemezo cya mbere mu rukiko rwisumbuye k’urwafashe umwanzuro wa mbere, atarengeje iminsi 30 ahereye ku munsi ahereweho umwanzuro.

Yasabye ko n’abatazi gusoma baba bagomba kwihutira kuyisomesha bakamenya niba baratsinze cyangwa baratsinzwe. Yabibukije ko kandi ibyemezo by’inkiko zoze bishobora kujuririrwa mu rwego rw’umuvunyi akuriye, icyakora ngo ibyemezo by’urukiko rw’ikirenga byo ntibijuririrwa ahariho hose.


Ubuyobozi bw’intara n’ubw’akarere bwari busanzwe buzi iki kibazo


Umuvunyi yasabye abaturage kutinangira mu gushyira mu bikorwa ibyemezo by’inkiko, cyangwa ngo batinde kujurira igihe batanyuzwe.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA