Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Kigali: Hatangijwe gahunda yo gufasha urubyiruko kurwanya ubwandu bw’agakoko gatera SIDA



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Ni gahunda yatangijwe n’umuryango utari uwa Leta witwa ‘Dream Village’ ufatanyije na Ministere y’ubuzima ibinyujije mu kigo cyayo cyita ku buzima RBC igamije kurandura ubwandu bw’agakoko gatera SIDA mu rubyiruko.

Mu gutangiza iyi gahunda urubyiruko rubana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA rwasabwe kwita ku buzima bwabo rufata neza imiti igabanya ubukana, urutarisuzumisha rwasabwe kubyihutira kuko iki aricyo gihe.

Iyi gahunda yatangijwe ku mugaragaro ikubiye mu bukangurambaga bwiswe CATs (Community, Adolescent, Treatment, Supporters), aba ni ihuriro rigizwe n’urubyiruko rufite hagati y’imyaka 18 na 27 babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.

Aba bagiye kujya bajya mu bigo nderabuzima ndetse no mu ngo z’abaturage bakangurira urubyiruko rwanduye kwiyakira kuko ngo nyuma yo kwandura ubuzima buba bugomba gukomeza.

Ubuyobozi bwa Dream Village buhamya ko, ubu bukangurambaga bugamije gufasha abana, ingimbi n’abangavu babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, kurushaho kugira ubuzima bwiza.

Urubyiruko ruzafasha muri iyi gahunda rwamaze gutoranwa mu bandi ndetse runahabwa amahugurwa n’umuryango Dream Village. Ibikorwa byabo bizajya bigenzurwa n’abakozi basanzwe bakorera mu bigo nderabuzima, byaba ibya Leta n’ibyigenga, hari kandi n’ubugenzuzi (mentorship) bazahabwa n’uyu muryango utari uwa Leta, Dream Villege.

Umuyobozi wa Dream Village mu Rwanda, bwana MANZI Norman, yashimangiye ko intego yabo niramuka igezweho hazabaho igabanuka ry’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA mu rubyiruko.

Yagize ati “Biragoye ko umujene utaranduye yajya gusobanurira undi mujene wanduye ko akwiriye kwiyakira no kwigaragaza ngo abyumve vuba, ahubwo byoroha iyo abisabwe n’undi mujene wanduye kuko ahita abona ko na we hari intambwe yamaze gutera kandi imufiye akamaro, ibi bituma n’uwigishwa yumva vuba intego z’umwigisha”


MANZI Norman, umuyobozi wa Dream Village mu Rwanda

Bwana Manzi ashimangira ko abantu babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA cyane cyane urubyiruko rukunda kwibera mu bwigunge rwishyiramo ubwarwo. Ati “iyi gahunda izakuraho akato kuko abakozi bo muri gahunda ya CATs bari mu bigo nderabuzima bazajya baganira buri munsi n’urubyiruko ruza kwivuza. Ibi bizatuma bumva ubuzima bugoye bwa buri munsi banyuramo. Nibigenda uko twabitangiye twizeye tudashidikanya ko akato kazagabanuka”.

Ashimangira ko akato gahera mu mutima w’ukarimo, ngo mbere na mbere ni we ubanza kukishyiramo, ariko ngo iyo abashije kukarwanya muri we abona ko nta n’impamvu yo kugashyirwamo na sosiyete ngari aba abarizwamo.

CATs yibanze ku rubyiruko rufite imyaka iri hagati ya 18 na 27 kuko ngo iyi ari imyaka nyirayo aba atangiye kwitekerezaho cyane kandi akaba ari mu bihe bimugoye aho umubiri we uba umutegeka kuvumbura amatsiko mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere bigaherekezwa no gushaka gukora imibonano mpuzabitsina, ari na yo akenshi yanduriramo Virusi itera SIDA.

Bwana Manzi ati “ubutumwa bwanjye ku rubyiruko rwanduye, bazirikane ko ejo hazaza habo ari heza, hari byinshi wazageraho mu gihe wimenye ukaniyakira. Hari abantu benshi bashaka kugufasha barimo imiryango itari iya Leta na Leta ubwayo. Ibi wabigeraho ukoresheje impano yawe. Abataripimisha ngo bamenye uko bahagaze iki ni cyo gihe.”


Hari abahagarariye ibigo nderabuzima bizakorerwaho ubu bukangurambaga

Twaganiriye na Abijuru Claire ( Amazina atari aye), ni umukobwa mwiza w’imyaka 20 y’amavuko, abana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA kandi yariyakiriye, yaduhamirije ko Imiti ari ubuzima ku muntu wese ubana n’agakoko gatera SIDA. Ati “Njye Virusi itera SIDA narayivukanye, abana bazi ko banduye bakaba bacyihishahisha, nababwira ko imiti ari bwo buzima bwabo, bagomba kuyikunda, bishakemo uburyo bibakundira biyakire kuko wafashe imiti ntabwo buri wese yakubonamo ko ufite Virusi itera SIDA.”

Rukundo M. Joseph, ( Amazina atari aye) ni umusore w’imyaka 25 y’amavuko, ashimangira ko yanduye SIDA mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi kuko ngo nyina yari yamutaye, aza kurwara bituma yongererwa amaraso adapimye kandi yari yanduye. Ahamya ko “Urubyiruko rubana na virusi itera SIDA rufite ubushobozi kuko hari n’aho mu ishuri baba abambere, mu kazi bakora neza, dufite abahungu b’abakanishi kandi bakora neza n’ubwo banduye.”

Bwana Rukundo ashimangira ko hari imiryango igifite imyumvire ikiri hasi aho usanga hari abamara kumenya ko umwana wabo yanduye ntibamufate nk’abandi ndetse bakanga no kumuraga umutungo nk’abandi kuko baba bavuga ngo ejo, ejobundi azapfa.

Biteganyijwe ko hagati y’amatariki 17 kugeza kuri 21 z’uku kwezi kwa gatandatu 2019 hazaba amahugurwa agenewe aba banyamuryango ba Dream Village muri Gahunda y’ubukangurambaga ya CATs. Hagati y’amatariki 24 kugeza kuya 24, 2019 abahuguwe muri gahunda ya CATs bazajya mu bigo nderabuzima guhugura no kwigisha urubyiruko bazahasanga rwanduye agakoko gatera SIDA hagamijwe kurufasha kurushaho kwisobanukirwa no kwiyakira.

Ibigo nderabuzima 10 bizatangirirwaho muri ubu bukanguramba birimo, ikigo nderabuzima cya Kabuga,Remera, Kinyinya, Kagugu, Biryogo, Rwampara,Kicukiro,Muhima, Coronum, ndetse n’ikigo nderabuzima cya Gikondo.


Bigiye mu matsinda uko ubu bukangurambaga buzakorwa


Nyuma yo gutangiza ubu bukangurambaga bwa CATs bafashe ifito y’urwibutso





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA