Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Video: Nta mpanuka drone zakoze, nitwe tuzimanura tubishatse - Dr.Gatare SwaibuYanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

U Rwanda rwatangiye gukwirakwiza amaraso hirya no hino mu bitaro rwifashishije utudege tutagira abapilote, nyamara na none hagiye humvikana ihanuka rya hato na hato ry’utu tudege, ryafatwaga nk’impanuka. Mu kiganiro n’abanyamkuru kuri uyu wa 2, Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima cyahakanye aya makuru, kivuga ko utu tudege tumanurwa n’abadushinzwe k’ubushake kubera ikirere.

U Rwanda ruri myiteguro yo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo gutanga amaraso, ibirori byo kwizihiza uyu umunsi ku rwego rw’Isi bizabera mu Rwanda kuya 14 Kamena 2019 muri Kigali Convention Center.

Ibi byatumye Ministeri y’ubuzima ibinyujije mu kigo cyayo gishinzwe ubuzima RBC, kigirana ikiganiro n’abanyamakuru mu rwego rwo kugaragaza uko u Rwanda ruhagaze mu gutanga no gukwirakwiza amaraso.

U Rwanda rwatoranyijwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS, kuberamo ibi birori ,bitewe n’uko u Rwanda rufata amaraso, uko abikwa, uko apimwa n’uko agezwa ku barwayi bayakeneye.

Muri ubu buryo, harimo ubujyanye n’ikoranabuhanga, aho amaraso agezwa mu bitaro hirya no hino mu gihugu hifashishijwe utudege tutagira abapilote (Drones). Ikinyamakuru The Profile, twafashe imfuruka y’impanuka zakunze kuvugwa muri ubu buryo bushya bwo gutwara amaraso, ahakunze kumvikana aho utu tudege dukunda kugwa mu bisambu hirya no hino tutarageza amaraso mu bitaro tuba dutumwemo.


Dr. Gatare Swaibu, umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cyo gutanga amaraso

Kuri iki kibazo, Dr. Gatare Swaibu, ukuriye ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutanga amaraso gikorera mu Kigo cy’Igihugu cy’ubuzima (RBC), yahakanye iby’izi mpanuka, ashimangira ko utugwa ahadateganyijwe twose, ari ubuyobozi buba butwururukije ku mpamvu zo kuturinda impanuka tutaragera aho tuba twerekeza.

Ati "Drone zikoresha bateri, ibyo mubona ku mbuga nkoranyambaga, si impanuka, nitwe tuzimanura iyo tubonye ko hari ikibazo zagize. Hari ubwo tubona ko umuyaga ubaye mwinshi mu kirere, cyangwa imvura ikagwa ari nyinshi tukabona ko zitaza kugera aho tuzitumye bikaba ngombwa ko tuzimanura dukoresheje uburyo twita Parashite (Parachute). Kuva zatangira gukoreshwa mu Rwanda kuya 14 10 2016 kugeza ubu, izimaze guhura n’ibibazo ni 8 mu ngendo ibihumbi 11 zakoze" uyu muyobozi asobanura ko izi mbogamizi ku migendere ya Drone mu kirere uko ari 8 nazo zabaye mu mwaka wa 2018.

Agarauka ku kamaro ka Drone, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC. Dr. Jeanine Condo yavuze ko zituma amaraso atangirika "Drone yaje kudufasha ku girango tutaza kubika amaraso igihe kirekire, kuko ubu agezwa ku bayagenewe vuba vuba, na cyane ko bitari byiza ko amaraso atindanwa mu bubiko. Aba agomba guhita apimwa akagezwa ku barwayi vuba"


Dr. Jeanine Condo, Umuyobozi wa RBC

Kuva zatangira gukoreshwa mu Rwanda, Drone zimaze gutwara amaraso angana n’ibihumbi 19500 by’udusashe. Ni mu gihe mu bihumbi 11 by’indendo Drones zakoze, 30% byazo zari zihutirwa (Emergency cases).

Ubuyobozi bwa RBC buvuga ko bateri za Drone zidafite ubushobozi bwo kurenza amasaha 2 zikoreshwa, ubu drone zakoreshwaga mu ntangiriro zikaba zarongereweho izindi nini kandi zifite ubushobozi burushijeho.

Kugeza ubu, ibitaro 60 mu Rwanda, byongerwaho ibigo nderabuzima 4 nibyo bifite uburenganzira bwo gutanga amaraso. ibi bivuze ko ibigo bitanga amaraso ku murwayi ari 64 mu gihugu hose.

Muri byo 25 byonyine nibyo bigerwaho n’amaraso hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga rya Drone. Ikibuga cy’utudege two mu bwoko bwa Drone cya Muhanga kigeza amaraso ku bigo by’ubuzima 20, mu gihe ikibuga cy’utu tudege cya Kayonza kiyageza ku bigo 5.


Bamwe mu bakozi b’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC, barimo na Muyombo Thomas (Tom Close) ushinzwe gutanga amaraso mu mujyi wa Kigali.

Mu mwaka wa 2017, hatanzwe amaraso angana n’udusashi ibihumbi 83133, mu gihe umwaka ushize wa 2018 hatanzwe udusashe 95806. Mbere y’uko Drone ziza, ngo ukugeza amaraso ku bitaro byaratindaga kuko hifashishwaga imodoka gusa, bigafata amasaha atari munsi y’amasaha 4 mu gihe iyo ibitaro bikeneye amaraso ubu bifata iminota iri hagati ya 15 na 20 akaba abigezeho.

Ngo hari n’ubwo mbere ibitaro byasabaga amaraso arenze ayo bikenewe mu rwego rwo kwirinda ko byakongera kuyakenera byayasaba akaba yabigeraho atinze bityo ngo nanone ibi byatumaga amwe yarangirikiraga mu bubiko bwabyo.

Kugeza ubu, u Rwanda ntirurihaza mu maraso kuko ibipimo by’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS, bigaragaza ko igihugu cyihagije kiba gishobora kwegeranya inite zigera kuri 1% by’abaturage bagituye. Ni mu gihe u Rwanda rwo rubona unite zingana 0.5% by’abaturage bacyo, bityo hakaba hakiri icyuho hagati y’abanyarwanda batanga amaraso n’abayakenera. Ibi bivuzeko ubukangurambaga mu gutanga amaraso ku bushake mu banyarwanda bugikenewe kongerwamo imbaraga.

Mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo gutanga amaroso bizaba tariki ya 14 Kamena 2019, hazashimirwa abantu batanga neza amaraso ku bushake mu rwego rwo gukomeza kubatera imbaraga no kudacogora kuyatanga.


Abanyamakuru muri iki kiganiro, kuri uyu wa 11 Kamena 2019

Reba video hano

https://www.youtube.com/watch?v=W-rNAYH8dyg

Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA