Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Indirimbo ‘akamanyu k’umutsima’ yavuzweho byinshi ni iyanje, uwo Ben Rutabana simuzi-KWIZERA ZIRAZIRITSE Valens Twaganiriye.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana ZIRAZIRITSE VALENS Kwizera, yanyomoje abavuga ko indirimbo “Akamanyu k’umutsima” yamwitiriwe itari iye ndetse ko yari igizwe n’ubutumwa bw’abashakaga gusebya ubutegetsi bw’igihugu. Ngo ibi bihabanye n’ukuri. Mu kiganiro kirambuye twagiranye yagaragaje ko amagambo ayigize yose ari ayo muri Bibiliya.

Byasabye abanyamakuru ba The Profile. rw/ TV kwerekeza mu murenge wa Kinyinya mu Kagali ka Gasharu , mu Karere ka Gasabo, aho uyu mukozi w’Imana atuye. Bwana Kwizera Valens, uzwi ku izina rya ZIRAZIRITSE ( Akazina k’agatazirano) yatubwiye ko nta kidasanzwe kiri mu ndirimbo “Akamanyu k’umutsima”

Uyu Mugabo wakoze akazi k’igisirikare, yatubwiye ko indirimbo “akamanyu k’umutsima ”yayanditse akiri muri aka kazi, mu mwaka w’2000.
Bwana Ziraziitse yagize ati “Ndi umuririmbyi muri Chorali SINAI, iyi ibarizwa mu itorero rya ADPR I Kanombe munsi y’ikigo cya Gisirikare, Niyo mpamvu nitabiraga n’ibikorwa bya Korali bitangoye, ni naho nahimbiye indirimbo ‘Akamanyu k’umutsima’ ”

Nyuma y’uko iyi ndirimbo yari igezweho mu mwaka w’2000, havuzwe amagambo menshi ndetse aya magambo yageraga no kuri nyirayo, Nyuma yaho gato imbaraga mu gusaba no gucuranga iyi ndirimbo kuri Radio Rwanda zabaye nk’izigabanuka, hahwihwiswa amagambo ko nyirayo yafunzwe kubera ubutumwa indirimbo ye yatangaga.

Kuri iki kibazo, bwana ZIRAZIRITSE yagize ati “Bavuze ko uwayihimbye bamufunze, yakubiswe akagirwa intere, agatotezwa. Hari abavuze ko yahunze atakiba mu Rwanda. Kuva icyo gihe kugeza n’ubu, hari abakibizi gutyo, nyamara ibi byose ntibyabayeho kuko njye ndiho neza ndahumeka, ibyavuzwe byose nta nakimwe kiri ukuri”

Kwizera Valens yahakanye yivuye inyuma iby’abyavuzwe kuri iyi ndirimbo ko iyi ndirimbo yaba yaranditswe n’umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda witwa BEN RUTABANA nawe wari umuhanzi, ubu akaba aba hanze y’Igihugu, ngo yari agamije gutanga ubutumwa ku bayobozi b’igihugu.
Byinshi THE PROFILE TV twaganiriye na KWIZERA VALENS Aliyasi ZIRAZIRITSE bikubiye muri Video iri hasi aha.

REBA VIDEO HANO

https://www.youtube.com/watch?v=Xj2Or56ryNs&t=16s





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA