Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Mohamed Morsi wahoze ayobora Misiri yapfiriye mu rukiko



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Televiziyo y’igihugu cya Misiri yatngaje ko, uyu mugabo yagaragje ukugubwa nabi mu rukiko agahita yikubita hasi imbere y’urukiko yitaba Imana.

Mohamed Morsi niwe perezida wa mbere wagiye ku butegetsi mu mateka ya Misiri binyuze mu nzira z’amatora mu 2012 nyuma y’ihirikwa ry’uwo yari asimbuye Hosni Moubarak, wahiritswe ku butegetsi n’icyiswe "Imyivumbagatanyo ya NIL"

Nyuma y’umwaka umwe gusa, Mohamed Morsi nawe yaje guhirikwa ku butegetsi n’igisirikari, mu myigaragambyo ikomeye yakozwe n’abaturage hinubirwa ubutegetsi bwe.

Nyuma y’ihirikwa rye, umukuru w’ingabo maréchal Abdel Fattah el Sissi yitoresheje nka Perezida ahita amusimbura.

Mohamed Morsi yari yarahawe ibihano birimo igifungo cy’imyaka 20 yahanishijwe nyuma yo gushinjwa icyaha cyo gutanga amabwiriza yo kwica abigaragambyaga mu 2012. Yari yarahanishijwe gufungwa umwaka umwe kandi azizwa kuba intasi ya Qatar, dore ko hari n’amadokima y’ibanga rya Misiri yari yahaye iki Gihugu ashinjwa gutatira.

Mohamed Morsi upfuye afite imyaka 67 y’amavuko, yari umuyoboke w’ishyaka ry’abayisilamu b’abavandimwe (Muslim Brotherhood)





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA