Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Nyagatare: Abana basabwe kumvira no kumenya gushungura ibibafitiye akamaro



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Ubwo hizihizwaga umunsi mukuru w’umwana w’umunyafurika, Ministre w’Umuco na Sport yasabye abana bafungiye muri gereza y’abana ya Nyagatare n’abadafunzwe muri rusange, kumvira ababyeyi no kumenya guhitamo neza, birinda ko bagwa mu mutego w’icyaha kibangiriza ejo habo hazaza.

Taliki 16 Kamena buri mwaka, hizihizwa umunsi mukuru w’umwana w’umunyafurika. Kuri iyi nshuro, urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa RCS, rwizihije uyu munsi kuri uyu wa 20 Kamena, hazirikanwa abana bafungiye muri Gereza y’Abana ya Nyagatare.

Iyi gereza ifungiyemo abana 415, bamwe bahamwe n’ibyaha birimo gukuramo inda, gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge, gufata ku ngufu n’ibindi byaha. Aba, bafunganwe na bakuru babo babafasha mu myigire no kubayobora mu nzira ibafasha kuzasohoka muri gereza hari icyo biyunguye.

Ministre w’umuco wa Sport, Madame NYIRASAFARI Esperance, yasabye abana kugira uruhare mu kwitegurira ejo hazaza. Ati "Umwana agomba kubaha, ariko akubaha ibikwiriye kubahika, agomba kumenya gushungura inama nziza z’abamukuriye. Nk’urugero, abana ntibakwiriye kubaha inama z’ababashuka ngo bajye gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge"


Ministre w’Umuco na Sport, Madame NYIRASAFARI Esperence

Minisitiri Nyirasafari, ntiyakomye urusyo ngo yibagirwe ingasire, kuko asanga ababyeyi nabo bakwiye gufata iya mbere mu kwita ku burere bw’abana babo, "uko ureze umwana niko akura, iyo akiri muto uramurinda, ukamujyana mu ishuli. Utamujyanyeyo, we ntiyabybwiriza, ahanini usanga abana bananirana ari ab’ababyeyi batabanye neza, bibera mu makimbirane. 70- 80% by’abana bananirana, ababyeyi babo nibo baba barabahaye uburere n’akarorero kabi"

Umuyobozi mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa RCS, SG George RWIGAMBA,yavuze ko umwana w’umunyarwanda wese adakwiriye kubaho mu buryo bumuheza kabone n’aho yaba afunzwe "Umwana w’umunyafurika ni uw’agaciro, cyane cyane umwana w’umunyarwanda. Uyu munsi twaje hano kugirango tubabwire ko bafite agaciro n’ubwo bafunze"


SG George RWIGAMBA

Umuyobozi mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa yavuze ko abana bafungiye aha i Nyagatate bahabwa uburenganzira bwabo nko kudakoreshwa imirimo y’ingufu, biga amasomo asanzwe n’ay’imyuga kandi bakayatsinda neza barambara, bakanidagadura.

Mukamana Jolie (Amazina twahimbye) afite imyaka 17 kandi aratwite, yinjiye muri iyi gereza nyuma yo gushukwa n’umuhungu wari inshuti ye, wamurushaga imyaka 5 akaza kumugusha mu cyaha cyo gucuruza ikiyobyabwenge cya Mugo no kumusambanya akamutera inda. Iyi nshuti ye yatorotse ubutabera. Jolie yagize ati " Nakatiwe imyaka 10, maze amezi 3 mfunzwe, natanzwe n’umukiriya wanjye nashyiraga Mugo. Umuhingu w’inshuti yanjye yanyumvishije ko gucuruza ibiyobyabwene byungura kuko ushoye ibihumbi 25 wunguka andi nk’ayo. Ndasaba abana bagezni banjye kwirinda ibiyobyabwenge"

Nk’uko Minisitiri yabigarutseho uyu mwana ahamya ko yari yarataye ishuli, akava mu rugo akajya kwibana i Remera mu mujyi wa Kigali, kubera ko ababyeyi be batabanaga neza, izi ngaruka zikaba zaramusanze asa n’umwana w’ikirara.

Kiruta Emmanuel (Amazina twamuhimbye) nawe afite imyaka 17, akomoka mu karere ka Gicumbi, yahamwe n’icyaha cyo gufata ku ngufu. Ati "Kuba umunsi w’umwana w’umunyafurika wizihirijwe hano byanshimishije, kuko n’insanganyamatsiko yawo ihura n’icyaha nakoze. Ibi bikaba binyereka ko igihugu cyacu kituzirikana nk’abana bafunzwe"

Uyu mwana w’umuhungu umaze gukora imyaka 2 mu myaka 10 y’igifungo yakatiwe, ashimangira ko naramuka asubiye mu muryango, azigisha urubyiruko rugenzi rwe kwirinda icyaha n’igisa nacyo. Nawe ashimangira ko uburenganzira bwabo bwubahirizwa aho bafungiye

Insanganyamatsiko y’umunsi mukuru w’umwana w’umunyafurika igira iti "Turi abana bafite icyerekezo cyiza, twanze ugutwita kw’abangavu"


Bamwe mu bana bafungiye muri gereza y’abana ya Nyagatare


Aba bana bazi no guhamiriza





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA