Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Imurikagurisha: Gana Imanzi Spectrum Center, wiyungure ubumenyi, unarye indyo yuzuye ikomoka ku bihumyo.



Yanditswe na Chief Editor Yasomwe na

Mu Rwanda hari kubera imurikagurisha ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi riri kubera ku murindi mu gishanga aho risanzwe ribera. Imanzi Spectrum Center ni kimwe mu bigo binini bikora akazi k’ubuhizni bw’ibihumyo cyitabiriye iri murika gurisha. Ubuyobozi bw’iki kigo bukaba busaba abantu kugana iki kigo mu rwego rwo kwiga uko ibihumyo bihingwa n’uko bitegurwamo indyo yuzuye.

Ukigera kuri sitandi yabo ya 57, mu imurika gurisha ry’ubuhinzi ku nshuro ya 14, riri kubera ku murindi, ahazwi nko kuri 19, uhasanga ibihumyo byeze byo mu kigero cyo kuribwa. Imigina ihingwamo imbuto y’ibihumyo, ndetse bakwereka n’imbuto z’ibihumyo biri gukura bitegerejwe gusarurwa.

Musangwamfura Emmanuel, Ashinzwe ibikorwa mu Imanzi Spectrum Center, ashimangira ko umuntu ushaka imirire myiza yareka inyama zitukura cyangwa akagabanya ingano y’izo yaryaga akayoboka ifunguro ritunganyijwe mu bihumyo.

Ati “nk’abantu bafite abana bafite imirire mibi, abana bagwingiye, turabafasha bakagaburira abana babo neza ndetse tukabaha n’imigina bakajya gutera bakiteza imbere, bityo baba babonye indyo yuzuye bakabona n’amafaranga”
Kugeza ubu hari impungenge ko abantu bataramenya akamaro k’ibihumyo ndetse hari n’impungenge ko bagitinya ibihumyo bihingwa mu buryo bya kijyambere, ahubwo bagakomeza gutsimbarara ku bwoko gakondo bwimeza.

Bwana Emmanuel akomeza agira ati “uko amahoteli agenda atugana akabigura ni nako abanyarwanda bagenda bazamura imyumvire ku ndye y’ibihumyo bya Kizungu, uko Inyama za kizungu zigenda zangiza iubuzima kandi ni ko abantu bagenda babiyoboka, gusa baracyari bake ugereranyije n’abakenewe”


Musangwamfura Emmanuel, ushinzwe ibikorwa mu Imanzi Spectrum Center

Uyu muyobozi mu kigo imanzi Spectrum Center cyitabiriye imurikagurisha ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi atanagaza ko ubuhinzi bw’ibihumyo butagoye ntse yewe, bukaba budahenda kuko metero kare imwe ijyaho imigina 64 kandi buri mugina ukaba wera ho ikiro kimwe cy’ibihumyo. Avuga ko mu gihe umuhinzi yasaruraibiro 64 ku buso bungana butyo, ngo icyo gihe aba ari mu nyungu ifatika kuko yaba afite ibihumbi 64 by’amafaranga y’u Rwanda avanye kuri m2 imwe.

Inzobere mu buhinzi bw’ibihumyo mu kigo Imanzi Spectrum center zivuga ko ubu buhinzi butagora umuhinzi kuko mu cyumweru kimwe aba atangiye gusarura.
Imanzi spectrum Center ni ikigo cy’amahugurwa n’ubushakashatsi cyibanda cyane cyane ku buhinzi bw’ibihumyo gihunga ku buso busaga m2 ijana. Kugeza ubu isoko ryaguste ry’ibihumyo bihingwa muri iki kigo ni Amahoteli, amarestora manini, n’abaturage bake bamaze gusobanukirwa ifunguro ry’ibihumyo.


Bwana Emmanuel, aragaragaza uko ubuhinzi bw’ibihumyo buba bwifashe kuva mu mu mugina kugeza gisaruwe

Imanzi Spectrum Center Ikorera mu karere ka Kamonyi, I Musambira ahazwi nka Kayumbu, ikaba isaba abaturage bose bifuza kunguka ubumenyi mu guhinga ibihumyo kubagana haba ku biro bikuru no kuri standi ya 57 iri mu imurikagurisha ry’ubuhinzi ku Murindi ryatangiye kuri uyu wa gatatu tariki 19 Kamena 2019. Iri murikagurisha rizarangira kuya 26 Kamena 2019


Imigina y’ibihumyo ni uko iba iteye, buri muturage yakigishwa kubihinga


Ibihumyo bigikurira mu migina yabyo


Igihumyo cyasaruwe kigeze ku rwego rwo kuribwa





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA