Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Expo: Agashya ku Murindi na RGI Business Group Ltd mu imurika gurisha ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.



Yanditswe na Chief Editor Yasomwe na

Mu Rwanda hari kubera imurikagurisha ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi riri kubera ku Murindi mu gishanga aho risanzwe ribera mu karere ka Gasabo. Aha muri iri murikagurisha, haragaragaramo udushya, Kuri Sitandi ya RGI Business group Ltd haragaragara ubunyobwa bukaranze, ariko buvanze n’ubuki , uriyeho wese aragura kuko aba asanze ari agashya bihariye mu Rwanda.

Mu magambo arambuye amgambo RGI asobanura “Rwanda Girls Initiative” akiyongeraho Business group Ltd, ni umushinga w’ikigo cy’ubucuruzi cyashinzwe biturutse ku bitekerezo by’abana b’abakobwa biga mu kigo cy’amashuli yisumbuye cya Gashora Girls Academy of Science and Technology. Uyu mushinga uherereye mu karere ka Bugesera mu natara y’uburasirazuba.

Kuri Sitandi y’uyu mushinga mu imurikagurisha ry’ibikomoka ku buhinzi rya 14 riri kubera ku Murindi, hagaragara udushya twinshi turimo ubunyobwa bukarananze, ariko by’akarusho bukaba buvanzemo ubuki.

Madame MUSABYIMANA Collette, ashinzwe imenyekanishabikorwa muri RGI Business Group Ltd, ashimangira ko batunguwe no kuba ibyo bakora byarkunzwe n’abantu batandukanye kubera umwihariko wabo “ Isoko rigari ryacu ni ikigo cya Gashora kuko ahanini umushinga waje aribo ugamije gufasha mbere na mbere. Ubunyobwa bwacu tubufitiye isoko muri SIMBA Super Market, Amahoteli nka Get It, yewe na Marriot Hotel ni abakiriya bacu, natwe twatunguwe n’uko bakunze ibyo dukora bikomoka ku buhinzi”


MUSABYIMANA Collette,arasobanurira abanyamakuru iby’ubunyobwa buvanzwe n’ubuki

Madame Collette, ashimangira ko bafite icyizere ko n’andi masoko yagutse bazayigarurira kuko bamaze kubona ikirango cy’ubuziranenge cy’ikigo cy’igihugu gishinzwe gutsura ubuziranenge RSB.

RGI Business Group Ltd, ikora amavuta aribwa akomoka ku bunyobwa (Peanut butter), Ubunyobwa burimo ubuki , bakaba bagaragaza ko ari gashya kabo bihariye, Umutobe ukomoka ku matunda bahinga mu mirima yabo. Bahinga imyembe ihagije kandi bakayibyazamo umutobe w’umwimerere, banakaranga kandi ubunyobwa busanzwe.

Madame MUSABYIMANA Collette ushinzwe iyamamazabikorwa muri iki kigo RGI Business Group Ltd, yadutangarije ko banakora ubuhinzi bw’urutoki ndetse n’ubworozi bw’amatungo magufi n’amaremare.


Umaze kumva kuri ubu bunyobwa, ahita agura

Abakobwa 320 nibo bagize iki kigo cy’ubucuruzi cyakomotse mu bitekerezo by’abiga, n’abize mu kigo Gashora Girls Academy. Aba, barashimira abaterankunga babo b’Abanyamerika bashinze iki kigo gitanga ubumenyi bwo ku rwego mpuzamahanga.

Bashimira kandi na nyakubahwa Madame Jeanette KAGAME, ubaba hafi mu migendekere myiza y’umushinga wabo n’imyigire y’abana b’abakobwa muri iki kigo. Imurikagurisha ry’ubuhinzi ku nshuro ya 14 riri kubera ku Murindi, ryatangiye kuri uyu wa gatatu tariki 19 Kamena 2019, rizarangira kuya 26 Kamena 2019.


Bimwe mubyo bakora bikomoka ku buhinzi n’ubworozi, byazanwe kumurikwa ku Murindi


N’ifu ikomoka ku gihingwa cya Muringa barayigira


Aya ni amavuta aboneka nyuma yo gutunganya ubunyobwa bukaranze





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA