Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Imurikagurisha: Abahinzi b’ibobere ryororerwamo amagweja bahembwe bishimishije



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Ku nshuro ya 14, mu Rwanda hari kubera imurikagurisha ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, riri kubera ku Murindi mu gishanga aho risanzwe ribera mu karere ka Gasabo. HE works ni kimwe mu bigo binini bikora akazi k’ubuhinzi bw’ibobere n’ubworozi bw’amagweja atanga indodo zikorwamo imyenda. Iki kigo cyitabiniriye iri murikagurisha kandi kinahemba abahinzi b’ibobere b’indashyikirwa.

Nk’uko bitangazwa na NAEB, Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahnga, ubuhinzi bw’ibobere bwabanje kugorana kuko Leta ariyo yabwitagaho. Nyamara ubu, ubu buhinzi nta mbogamizi bugihura nazo kuko igihugu cyabonye umushoramari ugifasha kwita kuri ubu buhinzi bw’ibobere n’ubworozi bw’amagweja “HE works Rwanda Silk Ltd”

Mu mirimo y’imurikagurisha ry’ibikomoka ku buhinzi riri kubera ku Murindi muri Gasabo ku nshuro yaryo ya 14, abahinzi b’ibobere bakomoka mu turere hafi ya twose tw’ u Rwanda dukorerwamo ubu buhinzi bahawe ibihembo. Hari abahinzi babaye aba kabiri muri buri Karere bahawe igihembo cy’amagare, ndetse n’ababaye aba mbere bahawe Inka kuri buri wese, iherekejwe n’icyemezo cy’ishimwe giherekejwe n’igikombe.

Munyaneza JMV, ni umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi ribarizwamo ubuhinzi bw’ibobere n’ubworozi bw’amagweja mu Rwanda (Diversification) mu kigo NAEB, yagize ati “Mbere, guhinga ibobere no korora amagweja byaratugoraga kuko nta mushoramali twari dufite. Ubu, ubu buhinzi buri gutera imbere mu Rwanda kuko twamaze kubona umushoramali ‘HE works’, tunashima cyane”

Bwana Munyaneza ashimngira ko umuvuduko u Rwanda rufite muri ubu buhinzi, hari icyizere ko ruzigarurira isoko rinini ku Isi “Kuba igiciro ku rwego mpuzamahanga kizamuka. No kuba igihugu cy’ubushinwa cya mbere ku Isi muri ubu buhinzi kigenda kigabanya imbaraga kikazerekeza m ikoranabuhanga, twe nk’igihugu cy’u Rwanda gishingize imbere ubuhinzi mbere ya byose, biduha ingufu n’amahirwe ko nidukomeza kuri uyu muvuduko tuzigarurira isoko rinini ku Isi mu buhinzi bw’ibobere n’umusaruro w’amagweja”

Bwana YUN, umuyobozi wa HE works Rwanda Silk Ltd, yavuze ko kuba ubu buhinzi butamenyerewe mu Rwanda bitaboroheye kubera imbogamizi bagenda bahuriramo nazo. Ati “umuco w’u Rwanda n’uwa Korea dukomokamo iratandukanye, turakomeza gushyiramo imbaraga ku buryo tuzakuraho izi mbogamizi tukagera ku ntego yacu, kuko umwaka ushize twamaze gupanga gahunda neza ku buryo dushaka ko mu mwaka wa 2030 tuzaba turi aba mbere ku Isi hose, mu babona umusaruro w’indodo zikomoka ku bworozi bw’amagweja”
Umuyobozi mukuru w’uyu mushinga ku rwego rw’Isi, bwana HeeChoon YANG, yavuze ko mu Rwanda, ari ahantu heza ho gukora ubu buhinzi bw’ibobere. ”Nashoye amafaranga menshi muri Korea, ariko noneho ndashaka no gufasha abahinzi ba hano mu Rwanda kwiteza imbere biciye muri ubu buhinzi bw’ibobere n’ubworozi bw’amagweja. Ibi bizatuma babasha kwitunga. Nasuye ahantu henshi ku Isi, ariko nasanze mu Rwanda ari ahantu heza ho gukorera ubu buhinzi n’ubworozi bw’amagweja. Aha hari ikirere cyiza cyane n’imvura ya hano igwa neza”

Mu Rwanda hari abahinzi b’ibobere 3950, mu gihe mu myaka 3 ishize bari 1900 bonyine, icyakora uyu mushoramali ashimangira ko abahinzi b’ibobere bagomba kugera ku bihumbi 100 mu gihe cy’imyaka 10 iri imbere.

Abahinzi bariho babarizwa mu turere 27 tw’Igihugu, aba bose bahinga ibobere ku buso bugera ku 2800 bya Ha. Ubu, ubworozi bw’amagweja buri gutanga umusaruro wa toni 23 buri mwaka, nyuma y’imyaka 3 u Rwanda rumaze rukorana n’umushoramali w’umunya koreya ufite sosiyete ’HE works’, mu gihe mbere y’imyaka 3 u Rwanda rugifashe ubu buhinzi mu biganza rwabonaga toni 6 zonyine z’umusaruro ku mwaka, bivuze ko umusaruro wikubye hafi inshuro 4.

NAMUGIZE Pontien ni umwe mu bahinzi twaganiriye wahembwe Inka n’igikombe giherekejwe n’icyemezo cy’ishimwe. Yagize ati "Ubu buhinzi bw’amagweja buradufasha cyane mu iterambere. Mbere bwabanje kutugora, ariko ubu ndabona bugenda neza, turashimira umuterankunga wacu, kuko kuba aduha amafaranga ashimishije ku kilo, akanaduha n’ishimwe nk’iri bigiye kutwongerera imbagara duhinge dushishikaye”

Mu Mwaka wa 2016, umuhinzi yahabwaga 1900 ku kiro cyiza cya Kakuni, nyamara nyuma y’imyaka 3, ubu kiragura amafaranga hafi 3250. Abahinzi kandi bongererwa agahimbazamusyi bitewe n’amasezerano buri muhinzi agirana n’umushormali, kuko ufite amasezerano y’imyaka 20 bamwongerera amafaranga 200 kuri buri kilo, ufite ay’imyaka 10, yongererwa amafaranga 100 ku kilo,mu gihe ufite ay’imyaka 5 bamwongereraho amafaranga50.

Kugeza ubu igihugu cy’ubushinwa nicyo kiri imbere ku Isi mu buhinzi bw’ibobere n’ubworozi bw’amagweja n’ubwo bwose kigenda kigabanyura imbaraga cyari cyarabushizemo.









Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA