Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Expo: Abahinzi ba kawa bashimishijwe n’aho iki Gihingwa cyabakuyeYanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Ku nshuro ya 14, mu Rwanda hari kubera imurikagurisha ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi riri kubera ku Murindi mu gishanga aho risanzwe ribera.Abahinzi ba Kawa bakomoka hirya no hino mu gihugu mu makoperative atandukanye, batangaje ko bakoze urugendo rurerure bagana inzira y’ubukire bakesha ubuhinzi bwa kawa bisunze, ubu bakaba babona amafaranga menshi mu musaruro bohereza ku nganda zitunganya kawa imbere mu Gihugu.

Ubuhinzi bwa Kawa mu Rwanda bwavuye kure nk’uko abahinzi ubwabo babihamya, bashingiye ku nzira binyuramo kugirango bahinge iki gihingwa. Bashingira kandi ku nzira zo gutunganya umusaruro kuwucuruza n’inyungu ubazanira mu buzima bwabo.

Ubuhinzi bwa Kawa butunze abasaga ku 350,000 mu gihugu hose, kandi ngo
igihugu cyose gihunzeho ibiti bya kawa birenga miliyoni 89.7 nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi.

Twaganiriye na Uwanyirigira Marthe, umuhinzi uhagarariye Koperative ’KOTEMUKAMA’, iyi ihinga kawa mu karere ka Nyamasheke mu ntara y’uburengerazuba yaduhamirije ko yavukiye mu muryango uhinga i Kawa. Amaze gukura, ibi byatumye nawe ayikunda biza kumufasha kwinjira muri Koperative , ubu afite igipimo giteyemo ibiti bya kawa 1500, bituma yinjiza agera kuri Milioni 2 buri uko sezo ishize. “Guhinga Kawa ni ingenzi mu buzima, kandi birenga nawe ubwawe bikagirira akamaro abaturage benshi. nk’ubu njye ndunguka, nkaha abantu akazi mu mirima abandi nkakbaha mu ruganda, urumva ko ubuhinzi bwa kawa mu gace batuyemo bubafitiye akamaro"


Kawa y’u Rwanda imaze guhindura ubuzima bw’abanyarwanda bayihinga

Niyomugabo Xavier, nawe ahinga Kawa muri Koperative bise "KOPAKAKI" Iherereye mu murenge wa Bwishyura mu Karere ka karongi mu ntara y’uburengerazuba. Yagize ati “ Twiyubakiye uruganda rutunganya kawa, duhawe inkunga na Leta, ubu twamaze kuyishyura. Ikawa ni Ingirakamaro mu buzima abwanyje bwa buri munsi, nk’ubu ababyeyi banjye barayihingga kandi
niyo yandihiye amashuli ndarangiza, ubu nibatse inzu nziza kubera guhinga Kawa"

Ikigo cy’U Buyapani Gishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga, JICA ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, NAEB batangije umushinga ugamije kuzamura ireme ry’ubwiza bwa Kawa y’u Rwanda hamwe no kuyamamaza (CUP Rwanda), uyu mushinga utoza abahinzi ba kawa uko bahinga kawa n’uko bayitunganya, ikaba yakoherezwa mu mahanga ifite ubuziranenge kimwe n’uko yategurwa hagamije kuyinywera mu rugo.

Ndayisaba Alexis, ukora mu mushinga CUP, avuga ko bamaze imyaka 3 bakorana n’amakoperative 2 yo mu ntara y’uburengerazuba. Aba bafashwa mu kuzamura ubwiza bwa Kawa beza. Ibikorwa bihera mu kuyitera, kuyitaho, kuyisarura, kuyitunganya no kubahuza n’amasoko.

“Kugirango duhanahane ubumenyi, dutumira ihuriro ry’amakoperative y’abahinzi ba kawa mu Rwanda (RCCF), dutumira amwe mu makoperative mu rwego rwo gusangira ubumenyi. Intego yacu igenda igerwaho kuko tuba tugamije gukuraho izo mbogamizi binyuze mu kubahuriza hamwe, bityo bakabashaka kunoza ubwiza bwa kawa.

Nk’uko bisobanurwa na bwana Ndayisaba Alexis , Umushinga CUP wamaze kwegera bamwe mu baguzi ba Kawa y’u Rwanda bagera kuri 15, ubwo habaga inama yigaga ku bwiza bwa Kawa, yabereye hano i Kigali muri Gashyantare 2019. Ubu aba baguzi basabye guhabwa kawa yo kubanza kumviraho uburyohe kandi ngo birakorwa muri uku kwezi kwa 6 turimo.

Bwana Ndayisaba Alexis yongeyeho ati “mu Gushyingo 2019, turateganya gukora urugendo shuli, muri Colombia, iki gihugu gifite abahinzi ba kawa benshi, tuzabigiraho byinshi. Guhera mukwa 7 nukwa 8 turaba turi mu marushanwa mu gihugu hose agamije kwigisha abategura kawa mu mahoteli na "coffee shops" bitwa aba Barista gutegura no guteka kawa neza.

U Rwanda rwohereje mu mahanga kawa ingana na toni 23,000 mu ngengo y’imali y’umwaka wa 2017/2018, yinjije amadolari ya angana na Miliyoni 67. Rwohereje kandi toni 24,500 mu mwaka wa 2018/2019, iyi ikazinjiza amadolari ya Amerika agera kuri Miliyoni 75, nk’uko NAEB ibitangaza.

Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA