Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

AGRIFOP irashaka ko abacuruzi b’inyongeramusaruro bafasha abahinzi kugera ku musaruro ushimishije mu buryo bwifuzwa



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Ku nshuro ya 14, mu Rwanda hari kubera imurikagurisha ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, riri kubera ku Murindi mu gishanga aho risanzwe ribera mu karere ka Gasabo. AGRIFOP ni umwe mu miryango yaryitabiriye, utangaza ko barajwe ishinga no kubona abacuruzi b’inyongeramusaruro bungura ubumenyi buhagije abahinzi kugira ngo umusaruro wabo wiyongere.

AGRIFOP, ni umuryango nyarwanda uharanira iterambere ry’ubuhinzi bugamije isoko, umuyobozi wayo bwana SAFARI Jean Bosco yatangaje ko, barajwe ishinga no kwigisha abacuruzi b’inyongeramusaruro, uburyo bageza ubumenyi bukenewe ku bahinzi bakenera inyongeramusaruro bacuruza n’uburyo abahinzi barushaho kubona inyungu mu buhinzi bakora.

Safari Jean Bosco yagize ati "umucuruzi w’inyongeramusaruro agomba kugira uruhare mu gusobanurira umuhinzi uje amugana ashaka inyongeramusaruro uburyo ikoreshwa kugira ngo abone umusaruro uhagije. Twe twigisha abacuruzi b’izi nyongeramusaruro tukabasaba ko niba umuhinzi abasanze mu maduka i wabo, bagomba kumusobanurira ku buryo ahavana ubumenyi buhagije ku mikoreshereze y’inyongeramusaruro. Abacuruzi b’inyongeramusaruro baba bagomba no gusanga umuhinzi mu murima bakabigishirizayo"


SAFARI Jean Bosco, umuyobozi wa AGRIFOP

Muhayimana Joel, ni umwe mu bahinzi bitabiriye imurikagurisha ry’ibikomoka ku buhinzi wabashije gusura aho AGRIFOP iri kumurikira ibyo ikora, ashimangira ko yabashije kunguka ubumenyi ku byo yasobanuriwe "Mbere y’ibi bisobanuro duhawe, ntabwo nari nzi ko mfite uburenganzira bwo kubaza umucuruzi w’inyongeramusaruro nkahava nzi neza akamaro k’inyongera musaruro mpawe n’uko ngomba kuyikoresha, ubu ndasa n’ukanguwe"

AGRIFOP itangazako kugeza ubu, imaze guhugura abacuruzi b’inyongeramusaruro bagera ku 1450 mu gihugu hose.

Mu masomo AGRIFOP itanga, harimo ajyanye n’uko abantu bahinga, ajyanye no gukora ishoramari mu buhinzi, n’ajyanye no gutunganya umusaruro ukwiriye kujya ku isoko ryo mu gihugu, mu karere no ku rwego mpuzamahanga.

Bwana SAFARI Jean Bosco, atangaza ko ibyo bakora bigaragara ko bitanga umusaruro, kuko ngo kugeza ubu ingano y’inyongeramusaruro igurirwa gukoreshwa n’abahinzi yoyongerewe, ikaba igeze kuri toni ibihumbi 45 buri gihembwe cy’ihinga mu gihe bagitangira mu myaka ya 2008, 2009, 2010, abacuruzi b’inyongeramusaruro bakeneraga toni ziri hagati y’ibihumbi 18 na 25. Ibi bakaba babikesha imyumvire y’abahinzi yazamuwe n’ubumenyi bahabwa n’abacuruzi b’inyongeramusaruro baba bamaze guhugurwa n’umuryango AGRIFOP.


SAFARI Jean Bosco umuyobozi w’umuryango AGRIFOP, arasobanurira abahinzi akamaro k’inyongeramusaruro





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA