Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Karongi: COOPEDUSH yasubije abahinzi ba marakujya bajyaga baburaga isoko ry’umusaruro wabo



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Mu imurikagurisha ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ku nshuro ya 14 riri kubera ku murindi mu karere ka Gasabo, Koperative COPEDUSH itunganya marakuja mo umutobe, yamaze impungenge abahinzi bajyaga bahura n’igihombo ku bw’isoko rito ry’umusaruro wabo.

COOPEDUSH, ni Koperative yavukiye mu karere ka Karongi, yavutse nyuma y’uko nayo ubwayo yari imaze guhura n’ikibazo cy’iyangirika ry’umusaruro wayo w’amatunda, ubwo yatangiraga mu mwaka wa 2007. Uruganda rw’iyi koperative rwatangiye mu mwaka wa 2009 nyuma y’igitekerezezo cyaje hamaze kwangirika umusaruro wayo mwinshi.

COOPEDUSH yatangiranye abanayamuryango 10 none bamaze kuba 17, Ikinyamakuru The Profile.rw, twaganiriye na Nkundunkundiye Isaac , umukozi w’uru ruganda, yatubwiye ko usibye kwibera igisubizo ubwabo, babaye n’igisubizo cy’abahinzi b’imbuto z’amatunda yo mu bwoko bwa marakuja mu karere ka Karongi n’ahandi hose mu gihugu.

Bwana Isaac yagize ati "Uruganda rwacu rufite ubushobozi bwo kwakira toni y’amatunda ku munsi, twiteguye ko nitumara kubona amasoko ahagije tuzayahaza. Imbogamizi dufite ni uko uwo musaruro dufitiye ubushobozi bwo kwakira tutarawubona"


Nkundunkundiye Isaac, asobanura ibyo bakora mu umurikagurisha ry’ibikomoka ku buhinzi

"Shishawumva" ni umwe mu mitobe y’amatunda uruganda rwa COOPEDUSH rukora, twanganiriye na Murekatete Aline wamaze kugura imwe muri iyi mitobe y’uru ruganda. " Iyi Jus (Umutobe) ndumva ari mwiza, ukiyisomaho wumvamo umwimerere w’umutobe w’amatunda, nta mazi wumvamo, muri make ntabwo batubura"

Nk’uko bitangazwa na bwana Isaac, avuga ko nyuma yo gukora imitobe bateganya no gukora amavuta yo guteka.

Akarere ka karongi kari mu turere twa mbere mu gihugu tweramo amatunda yo mu bwoko bwa marakuja menshi.


Imwe mu mitobe yengwa na COOPEDUSH





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA