Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Kinazi Dairy Cooperative yahigiye guha amata yumwimerere abayakunda



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

U Rwanda rumaze kugera kuri byinshi, mu gutunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, hashakishwa icyatuma ingano y’umusaruro upfa ubusa igabanuka. Nyamara hari amazina y’ibigo n’inganda zitunganya uyu musaruro abantu bashobora kwitiranya kuko aba asa najya gusa. Ubu abo mu majyepfo barakangurirwa kugana uruganda rutunganya amata Kinazi Dairy.

Mu majyepfo y’u Rwanda, tuhasanga inganda nini, into n’iziciriritse zikora aka kazi ko gutunganya ibikomoka ku buhinzi-bworozi.

Zimwe muri zo ni Kinazi Dairy Cooperative itunganya umusaruro ukomoka ku mata idakwiriye kwitiranwa na Kinazi cassava.

Ibi bigo by’ubucuruzi bikaba n’inganda, byitabiriye imurikagurisha ry’ibikomoka
ku buhinzi n’ubworozi ku nshuro ya 14 riri kubera ku murindi, mu karere ka Gasabo. Kugirango uku kwitiranwa kuveho, ibinyamakuru The Profile na The Inspirer byaganiriye na bwana Venant Mukeshimana, umukozi ushinzwe ubuziranenge muri koperative, Kinazi Dairy Cooperative (KIDACO).

“Koperative yacu, yongerera agaciro umusaruro w’amata, dukorera mu mudugudu wa Gasaka, mu kagali ka Gahana, mu murenge wa Kinazi, mu karere ka Huye,mu ntara y’Amajyepfo. Dutunganya amata meza, dufite akabyiniriro twayise ‘Umwimerere’, bishatse kuvuga ko ari nta kindi kintu kiba kivanze mu mata yacu."

Koperative, KIDACO, yakira ingano y’amata iri hagati ya litiro 4000 na 5000 kandi ikorana n’aborozi bo mu gace ikoreramo bayigemurira amata y’inka biyororera, bityo nabo bakishyurwa ku giciro gishimishije.

Mukeshimana yashimangiye ko nta sano bafitanye n’uruganda rutunganya imyumbati rwa Kinazi Cassava.

Kinazi Diary Cooperative (KIDACO) yatangiye imirimo yayo mu mwaka wa 2010, ngo kuva icyo gihe kugeza ubu amata yabo ntiyigeze avangirwa ngo ashyirwemo amazi cyangwa ibindi binyabutabire, bigamije kuyahindurira umwimerere.

Igiciro cy’amata atunganwa na KIDACO, gihindagurika bitewe n’ingano y’ akajerikani abuganijwemo.


Umwana amaze kugurirwa ku mata ya KIDACO


Venant Mukeshimana, umukozi wa Kinazi Diary Cooperative arereka abakiriya amata batunganya, mu gikorwa cy’imurika gurisha ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ku Murindi





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA