Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Uburyarya mu kureshya abakiriya mu byaranze bamwe mu bamuritse muri Agrishow 2019 ku Mulindi.



Yanditswe na Chief Editor Yasomwe na

Mu Rwanda Hamaze iminsi habera imurikagurisha ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi riri kuba kunshuro yaryo ya 14, aho bamwe mu baje kumurika bitwikira imbaraga zo kwamamaza bagasebya ibyo abandi bagezeho babeshya ko ibyo babazaniye ari byo byiza, byahe byo kajya!

Mu Bushishozi itangazamakuru ryakoze twasanze harimo uburyarya kuri bamwe mu bari kugurisha ibicuruzwa ku bw’indonke bakeneye mu bakiriya.

Aha, twasuye stand itagira izina yemwe nta n’aho bakorera ntibahazi, bavuga ko bamamaza bakanagurisha ibyuma kabuhariwe mu gutunganya ibyo kurya mu gikoni, hari mo icyuma gihata kikanakata imboga bise ‘MAMA BEBE’ bavuga ko ari cyiza cyane, bakagitandukanya n’ikindi gisa n’icyuma gisanzwe gikoreshwa mu gikoni ariko gishaje cyatoye ingese gisa n’icyo batoraguye bahaye akabyiniriro ka ‘MAMA KIBWA’.

Aha umuntu wese wubaha kandi uzi uburenganzira bw’ikiremwamuntu yakwibaza niba nta pfobya ririmo mu kwitiranya ababyeyi babyara abana n’ibyuma bikata imboga: ‘MAMA BEBE’, ‘MAMA KIBWA’. Ubundi wakwibaza uti KIBWA ni nde? BEBE we ni nde? Kuko tuzi ko mu bana b’Abanyarwanda nta ba KIBWA babamo.

Ibindi twabonye bidakwiye kuri iyi stand ni umwanda ukabije ndetse n’impungenge z’iki cyuma bise MAMA BEBE aho ugikoresha ashobora kwitema aramutse atitonze.

Ubuhamya ku bakoresheje iki cyuma bise MAMA BEBE

Mukamana Beatrice, umubyeyi w’abana bane utuye mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo yabwiye Ikinyamakuru The Inspirer na The profile ko yaguze iki cyuma mu imurikagurisha riheruka ku mafaranga igihumbi (RWF1,000) azi ko kigiye kumufasha kwihutisha akazi ko mu gikoni. Mu minsi mike atangiye kugikoresha ngo ibyamubayeho ni agahomamunwa.

Agira ati “Nanjye narakiguze nzi ko akazi ko gutunganya ibyo mu gikoni nko gukata imboga kagiye kujya kihuta ariko cyarankebaguye gusa mu minsi mike kiba kiguye ingese ndajugunya,”

Yongeraho ati “aba babitwereka ngo tugure, bafite uburyarya butuma umuntu agura aka kuma kuko bageza hagati ikirayi cyangwa karoti batakirangije bakabijugunya kugirango batitema kuko wihaye kurangiza icyo ukatakata, aka kuma karagukomeretsa. None se umunta ushaka guteka azajya ata kimwe cya Kabiri cy’ibyo yateguye guteka kugirango atitema? kandi bazana ibirayi byiza bitagira amaso ku buryo bo bakata bihuta ntibikebe, ariko ubundi iyo ugerageje guhata cyangwa kurapa ngo urangize icyo ukata urikeba,Aka kuma karakomeretsa cyane bareke kukanuririza, ikindi na none bigurishiriza ku giciro bashaka aho bamwe bishyura igihumbi, abandi bibiri na bitatu bitewe n’uko bakwitegereje."

Nyiranshimiyimana Emima n’umukozi we Nyirimana Callixte, twabasanze bamurika icyi cyuma bise MAMA BEBE.

Nyiranshimiyimana ati “Impamvu jyewe nabigiyemo, nararebye ndashishoza nsanga muri iki gihe ibintu byose biragoye kandi tugomba gukoresha ikintu kibasha kutuma ibintu bibasha koroha, icyuma uragikoresha ukaba wabasha kugira gute?... gutinda; ariko aka gakora byose mu gihe gitoya,”

Uyu mubyeyi avuga ko ari we wize umushinga wo gukora aka kuma bise MAMA BEBE kandi bizwi ko gakorerwa mu Buyapani. Ikindi ni uko ibiri kumurikwa byose haba n’ibikoresho by’ikoranabuhanga bivugwa ko ari ibikorerwa mu Rwanda.

Nyirimana na we mu gisa n’imvugo iryarya mu kwamamaza, avuga ko ibyuma nk’icyo bise MAMA KIBWA bidakwiriye kurangwa mu Rwanda, kandi bikorwa hifashishijwe ubumenyi bw’abanyarwanda, ukaba utakibaza niba atari ugupfobya ibikorerwa imbere mu gihugu, bisimbuzwa ibyakorewe mu mahanga.

Aba bacuruzi batagira izina n’aho bakorera bakanasebya ibyakozwe n’abandi biyitirira ibyo batakoze banapfobya ikiremwamuntu, aho bitiranya ibyuma n’ababyeyi b’abagore, uwavuga ko badakwiriye kugaruka mu imurikagurisha batisubiyeho ntabwo yaba ashyoomye.

Ubutumwa bukubiye muri iyi nkuru ni ubushishozi bwakozwe na The Inspirer ifatanije na The Profile.


Kuri Stand yaho hagaragara umwanda uterwa n’uruvange rw’amashu, karoti, ibitoki n’ibirayi biba biri ku meza no mu gikoresho kijyamo umwanda kiba kinimo ibitangiye kubora


Nyiranshimiyimana Emima, asobanura iby’aka kuma gakora umutobe, ariko ukumva mo ko bashobora kuba bahenda abakiriya


Iyo basobanura baba bavuga amgambo menshi atuma abakiriya badafata umwanya wo gushishoza





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA