Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Abafashijwe na PSDAG, barayishimira ibyo yabagejejeho mbere y’uko irangiza inshingano zayo



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

PSDAG, ni umushinga ugamije kuzamura ubushobozi bw’abikorera mu buhinzi hagamijwe iterambere. Uyu mushinga wa Miliyali 22.8 z’amanyarwanda wageze ku musozo wawo kuri uyu wa 26 Kamena 2019. Abo wafashije bashimye ko hari intambwe usize bamaze gutera.

Ni umushinga wasozjwe hishimirwa ibyo wafashije abahinzi mu kazi kabo ka buri munsi, kuko bari bazanye bimwe mu byo bakora n’ibyo batunganya biturutse ku musaruro w’ubuhunzi uyu mushinga wabateragamo inkunga.

Bwana Leon NDUWAYEZU, umuyobozi wa AGROPLAST, yavuze ko inkunga y’imashini bahawe mu kazi ko gutunganya amasashi yangiza ibidukikije, agahindurwamo ibipfunyiko bitangiza, ngo yabagiriye akamaro kanini. " PSDAG yaduteye inkunga y’imashini. 50% by’imashini zacu mu ruganda twazihawe n’uyu mushinga wa PSDAG, byaduhaye ubushobozi bwo kwegera amabanki, bituma tubona izindi nguzanyo twari dukeneye. Kugeza ubu amafaranga dukorera arahagije bitewe n’ubushobozi twagejejweho n’uyu mushinga"

NYIRAHATEGEKINAMA Verdianne ni umuyobozi w’uruganda KVD, rukora umutobe uturuka ku mbuto, witwa NYOTA Juice " Kugeza ubu PSDAG yampaye imashini ku kigero cya 75%, ku buryo uruganda rwacu rukora neza. Uyu mushinga urangiye nta mbogamizi z’imikorere tugifite"

Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter H. Vrooman, yavuze ko muri rusange ibyagezweho n’umushinga PSDAG waterwaga inkunga n’umuryango w’Abanyamerika ugamije iterambere USAID, bishimishije "Nibyo rwose, njye nanyuzwe n’ibyo umushinga wagezezo, ndizera ko mwese mwasogongeye ku musaruro w’ubuhinzi bwaterwaga inkunga n’uyu mushinga. Kandi n’ubwo dusoje PSDAG, dutangiye undi mushinga uzakomereza aho undi wari ugejeje"

Muri iki gikorwa cyo gusoza uyu mushinga PSDAG wari umaze imyaka 5 ukorera mu rwanda, buri kigo mu byafashwaga nawo mu gukora ubuhinzi bugamije isoko, cyagaragaje umuteguro w’ibiribwa, aho buri muntu yariye kuri buri ndyo, akabasha kwitorera ihiga indi mu buryohe.

Amwe mu mafoto yo muri uyu muhango


Abahize abandi bahembewe imirimo bakoze





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA