Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Abafite ubumuga bukomatanyije bakomeje gusaba uburezi bwihariye.



Yanditswe na Chief Editor Yasomwe na

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga bukomatanyije kuri uyu wa 27 kamena 2019, abafite ubumuga bukomatanyije bagarutse ku mbogamizi bagihura nazo. Iza ku isonga ni uko batarabasha guhabwa uburezi bwihariye ngo babashe kujijuka nk’uko bikwiriye.

Uyu munsi mukuru wizihirijwe mu bu biro bikuru by’umujyi wa Kaigali, wari ufite insanganyamatsiko igira iti ”Ryose ntiryuzuye tutarimo, uburenganzira bw’abanyarwanda bose bivuga n’ubw’abafite ubumuga bwo kutumva no kutabona” bishatse kuvuga ko n’abafite ubumuga bagomba guhabwa uruhare mu iterambere ry’igihugu cyabo kuko kubaheza mu bice bimwe na bimwe by’ubuzima bw’igihugu kwaba ari ukubaka ibituzuye.

FURAHA Jean Marie Vianney, perezida w’umuryango w’abafite ubumuga bukomatanyije mu rwanda ROPDB, yavuze ko abafite ubumuga bagifite imbogamizi mu myigire, bikarushaho kuba bibi iyo bigeze ku bafite ubumuga bukomatanyije batuye mu bice by’ibyaro. Ati “Mu by’ukuri abafite ubumuga bukomatanyije bo mu byaro baba bigunze kuko batagize amahirwe yo kwiga, ntibazi ururimi rw’amrenga yo mu ntoki. Turacyakora ubuvugizi, kuko aba bantu ntibarahabwa serivisi nk’iz’abandi haba mu byaro no mu mujyi wa Kigali”


FURAHA Jean Marie Vianney (wambaye ikoti), perezida ROPDB

Dr. Mukarwego Beth, ahagarariye abagore mu bumwe nyarwanda bw’abafite ubumuga bwo kutabona RUB, akaba na Visi Perezida w’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga, ashimangira ko uburezi bw’abafite ubumuga mu Rwanda bugifite urugendo rwo gukorwa, cyane cyane ku bafite ubumuga bukomatanyije “ Abana bafite ubumuga bukomatanyije bakwiriye gushyirwa hamwe bagatangirizwa ikigo cyabo cyihariye kuko kwigana n’abandi badafite ubumuga mu gihe bo baba bakeneye umusemuzi kuri buri mwana bibabuza amahirwe yo kumenya byinshi, ibi bituma bakomeza gusigara inyuma”


Dr. Mukarwego Beth, visi perezida wa NCPD

Depite Muhongayire Christine, wari uhagararaiye Perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite muri uyu munsi mukuru, yabwiye itangazamakuru ko, imbogamizi zikiri mu burezi bw’abantu bafite ubumnuga zifite aho zihuriye n’ubushobozi bw’igihugu, ariko ngo uko buzagenda buzamuka ni nako ibibazo birimo bizakemurwa buhoro buhoro “Intambwe yose twifuza gutera ntiturayigeraho nk’igihugu. Ubu dufite uburezi budaheza, abanyarwanda bafite ubumuga bagomba kubwisangamo. Turakomeza dukore ubuvugizi nk’inteko nabo babone ubumenyi bubafasha kwiteza imbere. Ntituragira amashuri yihariye kuri aba bantu bafite ubumuga bukomatanyije, gusa tuzayagira kuko uru si urugamba rukomeye kurusha urwo twamaze gutsinda. Aho tugeze ni heza nk’igihugu kimaze igihe gito tuvuye muri Jenoside”


Depite Muhongayire Christine aganira n’itangazamakuru

Iyi ntumwa ya Rubanda yibukije ko abantu bagomba kurangwa n’ikinyabupfura kuko hamwe nacyo, byose bishoboka. Asanga umuntu udafite ubumuga akaba atagira ubupfura n’ikinyabupfura, ntagire indangagaciro nyarwanda, aba afite ubumuga buruta ubw’abandi.

Kugeza ubu, abantu 166 nibo bamaze kubarurwa nk’abafite ubumuga bukomatanyije mu gihugu hose, nyamra na none 27 muri bo, nibo bigishijwe ururimi rw’amarenga n’inyandiko y’abatabona.

Abantu bafite ubumuga bukomatanyije, (kutumva no kutabona) baba bafite inkoni ibayobora yera, ariko itandukanye n’iyabatabona gusa, kuko yo, iba ifite ibara ritukura ahagana hasi.


Abafite ubumuga mu ifoto y’urwibutso n’abayobozi nyuma y’inama





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA