Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Gana EG-Honey, urye ubuki bwujuje ubuziranenge.



Yanditswe na Chief Editor Yasomwe na

Hari ubwo bamwe mu bakunda gukoresha ubuki mu buzima bwa buri munsi, bumvikana binubira ko ubuki bagura buba bwatubuwe, bigatuma bagura ubutuzuje ubuziranenge, nyamara ikigo EG-Honey Trading gikorera ku Muhima gitangaza ko cyaje nk’igisubizo ku bakunzi b’ubuki bagihura n’izo mbogamizi ku isoko.

Iki kigo ni kimwe mu bigo byitabiriye imurikagurisha ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ku nshuro ya 14, ryatangiye kuya 19, rigasozwa kuri uyu wa 26 Kamena 2019 ku Murindi mu karere ka Gasabo.

Ubwo iri murikagurisha ryarimo risozwa twegereye sitandi EG- Honey trading yari iri kumurikiraho tuganira na bwana IYAMUREMYE Oreste, umuyobozi wayo. Yagize ati “Kampani yacu ishinzwe kurengera inzuki no kubungabunga umwimerere w’ubuki bw’u Rwanda, dukorana n’abavumvu, tukaba ibikoresho n’amahugurwa ku buziranenge bw’ubuki bukenewe mu Rwanda”


Iyamuremye Oreste (I buryo) na mugenzi we baragaragaza ko uguze bamupfunyikira mu buryo bugezweho kandi bumwubaha

Iki kigo gitumiza n’ibikoresho bitaboneka mu Rwanda byifashishwa mu bworozi bw’inzuki, Kikabungabunga ibidukikije cyibanda ku kamaro inzuki zifiiye ubuhinzi mu Rwanda, kuko zifasha cyane cyane mu ibangurirana ry’ibihingwa (Pollination)

Bwana IYAMUREMYE Oreste ati “turacyatangira, ariko turifuza kugera kure hashoboka mu gutunganya umusaruro w’ubuki, hari ubuki bw’igerageza twohereje mu bihugu by’abarabu, kandi barabukunze, ubu turi gushaka uko twakongera ingano y’ubwo dutunganya”

Kimwe mu bizatuma babona ingano y’ubuki butunganyijwe, ni ugukorana n’amakoperative y’abavumvu n’abiyororera ku guti cyabo, bakajya babaha ku buki baba basaruye butaratunganwa.

IYAMURMYE Valens ati “Dufite ubuki bwujuje ubuziranenge kandi butubukiye buri wese ku mafaranga ayo ariyo yose yaba afite. Turashaka ko umukiriya uguze ubuki iwacu aba asa n’ubuguze n’umuvunvu ako kanya kuko buba ari ubuki bw’umwimerere. Ikiruseho twe dutanga serivisi nziza”

Ubuyobozi bwa EG-Honey buvuga ko bwishimiye imigendekere y’imurikagurisha ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, kuko ngo byarenze ibyo bateganyaga ku nyungu bari biteze kuribonamo ku kigero cyo hejuru. Ngo babonye abakiriya bahagije kandi ngo hari benshi bifuje kubagana kugirango babashe kubakuraho ubumenyi.

Umuyobozi w’iki kigo EG-Honey yasabye abahinzi kwirinda gutera imiti yangiza inzuki “Abantu bakwiriye kumenya ko inzuki zifite uruhare runini mu buzima bwa muntu n’ubw’urugo, nibirinde gutera imiti yangiza ubuzima bw’inzuki, bakoreshe iyemejwe ko idashobora kuzangiza”

Ubu, iki kigo kimaze guhugura abavumvu bagera kuri 60, ibi bivuze ko hahuguwe abavumvu 2 muri buri Karere.

Biteganyijwe ko EG-Honey izatunganya ubuki bwayo kugeza no kubuzagura amafaranga 100 y’amanyarwanda ku buryo buri wese yisanga mu biciro byabo.

EG-Honey, ikorera mu mujyi wa Kigali, mu karere ka Nyarugenge, mu murenge wa Muhima , ahateganye na Sitasiyo Merez, urenze ku bitaro by’ababyeyi.


Ubu buki buba bufunze mu macupa meza cyane


Aba baje kugura ku buki bw’umwimerere bwa EG-Honey Trading


Umukiriya arimo kumva icyanga cy’ubuki bw’umwimerere





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA