Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Kwibuka 25: Urubyiruko rw’abanyeshuli ba Christian University, biyemeje kurwanya amacakubiri



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Kuri uyu wa 28 Kanama 2019, abanyeshuli n’ubuyobozi bwa Christian University of Rwanda bibutse abaguye muri Saint Paul na Saint Famille mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Abanyeshuli biyemeje kwirinda amacakubiri no gukora ibyiza n’ubwitange kugirango igihugu kitazasubira inyuma ukundi.

Muri uyu muhango, Col. Nyirimanzi Gerard yagarutse ku mateka y’urugamba rwahagaritse Jenoside, abwira urubyiruko rw’abanyeshuli biga muri iyi kaminuza ko igihugu cyabohowe, bityo ko icyo rusabwa ari ugukora ibyiza cyane kandi byinshi rukacyubaka nta kwiganda.

Ati “Murandure ubukene n’ubujiji, ibibi bisigare inyuma mwubakire ku byiza n’amahirwe atangwa n’igihugu cyacu kandi cyanyu”

Tumukunde Juliette ni umwe mu banyeshuri biga muri iyi Kaminuza, yagize ati "tugiye kwihata gushyira ingufu mu bintu byose dukora n’ubwitange kandi neza, nibyo bizatuma igihugu cyacu gikomeza kuba cyiza nk’uko kiri ubu. Nta macakubiri azongera kurangwa mu Rwanda"

Ntaganira Olave, nawe ni umunyeshuli muri Christian University, yagize ati “Icyo kwibuka bidusigira ni ukwibuka twiyubaka, tugasigasira amateka yacu kugirango adasibangana, bityo abazadukomokaho bazabashe kumenya aho bava naho bajya”

Umuyobozi mukuru wungirije wa Kaminuza Christian Universty of Rwanda, Dr. Gasana Sebastien yasabye urubyiruko kudahirahira rwibagirwa amateka yageje igihugu kuri Jenoside “Turibuka twiyubaka, turasaba urubyiruko kutibagirwa ibyabaye muri iki gihugu, rutibagirwa icyabiteye, rurebe imbere rwubake igihugu cyabo,rugiteze imbere, rukirinde kuba cyakongera kubamo Jenoside ukundi”

Mu kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi muri Christian University of Rwanda, hakozwe urugendo rwo kwibuka rwavuye ku ishuli muri Saint Paul, runyura kuri rond Point nini yo mu mujyi, rukomereza ku Iposita, rufungira ku rwibutso rwa Jenoside rwa Saint famille aho basobanuriwe ubwicanyi bwakorewe abasaga 250 barasiwe icyarimwe mu gice cya Saint famille na Saint Paul.

Bwana Nyiringondo Epaphrodite, wasobanuye amateka y’urwibutso rwa Saint famille yavuze ko hari haratojwe interahamwe zo kuzica abatutsi vuba kandi zikoresheje ubuhanga mu kwica. Ati “aha hahoze ari muri Rugenge na Muhima, urubyiruko rwatojwe kwica. Barazaga bakatubwir ngo tubagurire kuko ngo n’ubundi mu minsi mike bari buze kuba babyiha”

Yagarutse ku ruhare padiri Wenseslas na Renzaho Tharcisse wayoboraga Kigali mu bwicanyi bwabereye kuri Saint Famille na Saint Paul.


Col. NYIRIMANZI Gerard, aganiriza abanyeshuli ba Christian University, mu muhango wo kwibuka


Abanyeshuli biyemeje kwirinda amacakubiri mu banyarwanda


Urubyiruko rwa Kaminuza mu rugendo rwo kwibuka


Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Christian University n’abanyeshuli, barasobanurirwa amateka y’ubwicanyi muri Saint Paul na Saint Famille


Nyiringondo arasobanurira abayobi aya mateka nk’uwayabayemo


Hacanwe urumuri rw’icyizere





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA