Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Kwibuka 25: ERM–Kabuga, abanyeshuli basabwe kugira ikinyabupfura muri byose.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 25, Jenoside yakorewe Abatutsi kuri uyu wa 28 Kamena 2019, ubuyobozi bw’ishuli ry’imyuga ERM, ishami rya Kabuga bwasabye abanyeshuli bahiga, kugira ikinyabupfura nk’indangagaciro abakoze Jenoside bo batari bafite.

Ni umuhango wabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka, rukurikirwa n’ibiganiro birimo n’ubuhamya bw’umwana w’umukobwa warokotse Jenoside ukibuka bimwe mubyo yabonye kuko yabaye afite imyaka iri hagati y’itanu n’irindwi.

Abanyeshuli banyuriwemo amwe mu mateka yaranze u Rwanda mu bihe byo hambere, bibukijwe ko muri 1959 Abatutsi bameneshejwe, barasenyerwa bahungira mu mahanga.

Uwabasobanuriye amateka yababwiye ko muri Nzeri 1959, hatangajwe amategeko 10 y’abahutu yakanguriraga abahutu kwanga abatutsi kuko ngo yavugaga ko nta mubano ugomba kubaho hagati y’umuhutu n’umututsi.

Amateka mabi yakomeje kwiyongera mu Rwanda, bigera n’aho abanyarwanda bagizwe n’abatutsi bari barameneshejwe basanze nta bundi buryo bwo kugaruka mu gihugu cyabo, usibye inzira imwe yonyine y’imirwano.

Kuya 1 Ukwakira 1990, urugamba rwo kubohora igihugu rutangiye, Leta yariho yabigize urwitwazo itangira kwica Abatutsi b’imbere mu gihugu kuko yavugaga ko abateye baturutse muri Uganda nabo ari Abatutsi bityo ngo ab’imbere mu gihugu bakaba ari ibyitso byabo.

Uko urugamba rwakomezaga kurushaho gukomera niko hategurwaga urubyiruko rw’insoresore zatozwaga n’ingabo zatsinzwe (FAR) aribo nterahamwe bari bagamije kuzica Abatutsi vuba mu gihe gito.

Ngo hari umutwe witwaga ’Turi hose’ wari ugizwe n’insoresore z’abahutu b’umwimerere bakomokaga muri Gisenyi. Hari kandi n’amahindure, izi zikaba insoresore zakomokaga muri Ruhengeri. Bose ngo bari barateguriwe kuzica Abatutsi mu buryo bwa vuba kandi bwa gihanga. Hagaragajwe ko Jenoside yari yarateguwe igihe kirekire aho kwitwaza ihanurwa ry’indege ya Habyarimana wari Perezida.

Umuhuzabikorwa wa ERM -Rwanda, bwana Rwambali George Williams, yavuze ko abagize uruhare muri Jenoside, nta Kinyabupfura bari bafite. Asaba abana bahiga kurangwa n’imico iranga abana barezwe. Ati ”Mu byukuri ikinyabupfura nibwo buzima bw’umuntu, utagifite nta cyerekezo aba afite. Ufite ikinyabupfura ntiyumvira abamushuka nko kujya mu biyobyabwenge. Abakoze Jenoside nta kinyabupfura bagiraga niyo mpamvu bashowe muri Jenoside bakabyemera, nta bumuntu bari bafite. Umunyeshuli rero aba agomba kukigira”

Rwaburindi Joseline, umuyobozi ushinzwe imiyoborere mu murenge wa Masaka, yavuze ko abantu badakwiye kwibagirwa amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi, ati “Kwibagirwa bigaragarira mu bikorwa byo kwishora mu biyobyabwenge, mu busambanyi n’ibindi bibi biranga urubyiruko. Ibyo byose ntibihesha agaciro babandi bishwe bakadusiga. Urubyiruko nimwe maboko y’u Rwanda ni namwe mbaraga z’u Rwanda, mugomba kuzabasimbura, ntabwo mwabasimbura rero mwarabaswe n’ibiyobyabwenge”


Rwaburindi Joseline, ushinzwe imiyoborere mu murenge wa Masaka

Uyu muyobozi yibukije urubyiruko rw’abanyeshuli ba ERM, kwirinda ibiganiro bibi bibera ku mashyiga. Urubyiruko rwasabwe gufatana urunana rwamagana abapfobya n’abahakana Jenoside.

ERM-Hope vocational training Center iherereye mu mujyi wa Kabuga, yigamo abanyeshuli bagera kuri 224, icyakora kuri iyi nshuro hari n’abandi banyeshuli bo ku bindi bigo baje kwifatanya n’abahiga kwibuka ku nshuro ya 25, Jenoside yakorewe Abatutsi.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA