Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

MENYA BYINSHI KURI CHORALE IL EST VIVANT YARAYE IKOZE IGITARAMO CY’AMATEKA.Yanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Kuri iki cyumweru taliki ya 30 Kamena 2019 nibwo Korali Il Est Vivant yakoze igitamo cy’amateka yatumiyemo Korali Mwenyeheri Mariya Tereza Ledochowska ituruka mu mujyi wa Dodoma muri Tanzania. Iki gitaramo cyashimishije imbaga y’abakitabiriye.

Korali Il est vivant imaze igihe kinini itangiye imirimo yo kuririmba kuko yatangiye mu mwaka wa 1988, itanginjwe na Groupe des Prières Charismatiques Frolida muri centre christus i Remera muri paruwasi ya Regina Pacis mu mujyi wa Kigali. Ni korali y’ubukombe muri kirizaya Gatolika haba mu Rwanda no muri Afurika y’uburasirazuba. Ifitanye umubano na korali yo muri Tanzania yitwa "Mwenyeheri Mariya Tereza Ledochowska".

Pascal Nizeyimana, ni umwe mu baririmbyi b’imena muri Korali il est Vivant. Nyuma y’igitaramo cy’amateka yakoreye mu mujyi wa Kigali, yagarutse ku mubano bafitanye na korali yaturutse mu mujyi wa Dodoma muri Tanzaniya, ikaba yabafashije gushimisha abakiristu amagana n’amagana yacyitabiriye. Ati "umubano wacu watangiye muri 2015 biturutse ku mupadiri w’umujezuwiti. Iyi korali rero yadusuye mu 2017 natwe 2018 turayisura tuyishyira ndetse n’impano nziza y’ishusho ya Bikira Mariya ari na yo mpamvu uyu munsi bagarutse ndetse bakaba bazajya n’i Kibeho kureba aho nyina wa Jambo yabonekeye."


Uko korali ’Il est Vivant’ yari iberewe ku rubyiniro


Korali ’Mwenyeheri Mariya Tereza Ledochowska’ yo mu mujyi wa Dodoma muri Tanzania, yabafashije gutaramira abakirisitu


Abakirisitu bari bizihiwe

Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA