Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Nyagatare: Abajura bateye ikigo cy’amashuli bica umurinzi baniba mudasobwa nyinshi



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Mu masaha y’ijoro ryo kuri uyu wa Mbere rishyira kuwa Kabiri, abantu bataramenyekana bateye urwunge rw’amashuri rwa Rwisirabo ruherereye mu murenge wa Karangazi mu karere ka Nyagatare, bica umuzamu waho baniba ibikoresho birimo mudasobwa

Aya makuru yemejwe na Mbabazi Modeste, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi dukesha iyi nkuru. Yavuze ko abateye iki kigo batamenyekanye ndetse ko amakuru y’ubu bugizi bwa nabi yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.

Mbabazi Modeste avuga ko bigaragara ko umuzamu wishwe yakubiswe ikintu mu mutwe, ngo nyuma yo kumwica bahise biba mudasobwa 50 ndetse n’ibyuma bizwi nka Porojekiteri bibiri bibye babanje kwica ingufuri y’icyumba ibyo bikoresho byari bibitsemo.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha avuga ko ubu hatangiye iperereza kugirango hashakishwe amakuru ajyanye n’ababa bakoze ubwo bujura bakanica umuzamu wacungaga umutekano kuri icyo kigo cy’amashuri.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA