Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

U Rwanda na Uganda byarezwe mu rukiko kubera gufunga umupaka



Yanditswe na Chief Editor Yasomwe na

Imiryango itegamiye kuri Leta muri Uganda yatanze ikirego mu rukiko irega Leta y’u Rwanda ndetse na Leta ya Uganda isaba ko batanga indishyi z’akababaro kubera amabwiriza yo gufunga imipaka. Iyi miryango ivuga ko byakenesheje abaturage.

Kuva mu kwezi kwa Gashyantare, Leta y’u Rwanda yafunze umupaka wakoreshwaga cyane wa Gatuna, ndetse ubuyobozi bunagira inama abaturage b’u Rwanda yo kutajya muri Uganda kuko abajyayo bajya bagirirwa nabi bagatotezwa mu buryo butandukanye.

Abayobozi batandukanye ku ruhande rw’u Rwanda bakunze kuvuga ko batafunze imipaka yose ahubwo bafunze uwo mupaka umwe wa Gatuna kugirango usanwe, naho ibyo kubuza abaturage kujya muri Uganda bikaba biterwa n’uko abenshi bajyayo bagafungwa bakanakorerwa ibikorwa bitandukanye by’iyicarubozo.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko imijyi n’ibice byegereye umupaka w’u Rwanda na Uganda byahungabanyijwe n’ibi byemezo, nk’uko iyo miryango itegamiye kuri Leta yaranze ikirego ibivuga.

Deborah Kyarisiima, umuyobozi wungirije mu ishyirahamwe ry’abacuruzi b’abagore ku mupaka wa Gatuna igice cya Uganda, avuga ko hari abantu bari barafashe inguzanyo ngo bakore ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ariko ubu bahunze kuko bari kwishyuzwa kandi badafite icyo bishyura.

Bavuga ko abaturiye ibi bice, by’umwihariko abagore bakora ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi, "batewe n’ubukene" kuva u Rwanda rwafata ibyo byemezo.

Ikirego cy’iyi miryango kuri leta zombi cyashyikirijwe urukiko rw’umuryango w’ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba, kivuga ko gufunga imipaka binyuranyije n’amabwiriza ashyiraho uyu muryango.

Abarega barasaba n’indishyi z’akababaro ku bagizweho ingaruka n’ibi byemezo bya politiki. Uganda yahungabanyijwe byihariye n’ibi byemezo kuko Banki y’iki gihugu ivuga ko ibyoherezwaga mu Rwanda byagabanutseho 80% mu kwezi kwa gatatu ugeraranyije n’ukwezi kwa kabiri.

Abarezwe, ntawe uragira icyo avuga kuri iki kirego. Buri ruhande, u Rwanda na Uganda, rushinja urundi kwivanga mu bibera imbere mu gihugu. U Rwanda rushinja Uganda gutera inkunga imitwe irwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda no gutoteza abanyarwanda bajya muri Uganda babita intasi. Perezida Museveni nawe ubwe yemeye ko yabonanye n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ariko avuga ko byabaye ku bw’impanuka.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA