Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Rwanda: Ese imikorere ya Kangura ishobora kugaruka mu isura nshya? Ibivugwa n’abanyamwuga



Yanditswe na Chief Editor Yasomwe na

Ni ikibazo cyagarutsweho ku munsi w’ubwisanzure bw’itangazamakuru; cyongera kugarukwaho mu kiganiro mpaka kuri uyu wa 1 Nyakanga 2019, cyateguwe na MIC-Rwanda, harebwa ubwisanzure bw’itangazamakuru mu Rwanda, mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza ukwibohora ku nshuro ya 25.

Bamwe mu banyamakuru n’abayobozi babyo banenze bikomeye bimwe mu binyamakuru bisa n’ibishobora gutana bikisanga mu murongo nk’uwa Kangura yakongeje urwango mu banyarwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatusti mu Rwanda.

Hari taliki 3 Gicurasi 2019, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubwisanzure bw’itangazamakuru (Press Freedom), ubwo umwe mu banyamakuru Elyse Byiringiro yabajije impamvu hari ibitangamakuru bikora akazi kabyo bigasa n’ibitandukira amahame n’amategeko agenga umwuga, aho bibogama mu buryo bugaragarira abasomyi kandi inzego nka RMC na ARJ ntibagire icyo bakora babicyaha.


Abayobozi bakuru bahagarariye itangamakuru ry’u Rwanda muri iki Kiganiro

Icyo gihe, umunyamabanga nshingwabikorwa w’ihuriro ry’abanyamakuru (Association Rwandaise des Journalistes, ARJ) bwana Gonzaga MUGANWA yabwiye abitabiriye ikiganiro cyari cyateguwe n’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro PAX PRESS ko koko, mu Rwanda hatangiye kugaragara ibitangazamakuru biri gukora icengezamatwara (Propaganda) aho gukora akazi k’itangazamkuru nk’uko amategeko n’amahame arigenga, abisaba kutabogama.

MUGANWA yagize ati ”Nanjye bintera impungenge, ejo bundi turimo kwibuka abanyamakuru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, abantu babiganiriyeho, nanjye nakomeje kubyibazaho. Kubera ko hari inkuru mbona muri iyi minsi, nkibaza habaye amakimbirane nyayo (Conflit ya Politiki), koko poropaganda ya Kangura ntabwo yagaruka?”

Gonzaga Muganwa yongeyeho ati ”Hari ibinyamakuru dusanzwe twubaha, ariko ubonamo inkuru, ukibaza uti habaye iki? Abanyamakuru b’icyo gitangamakuru bakakubwira ngo, natwe ntabwo tuzi aho iyi nkuru yavuye. Na bo baribaza bati niba dufite ikinyamakuru cyubahwa, hagasohokamo inkuru tudafiteho uruhare, si ikibazo?”

Gonzaga MUGANWA yatanze urugero rw’inkuru imwe yamutangaje ubwo yasohokagamo yarebanaga n’ibibazo by’Abahima n’Abachwezi.
Uyu muyobozi wa ARJ ashimangira ko abafata iki kibazo nk’ihurizo ryoroshye bagisanga cyageze aho badashobora kukigarurira. “Umuntu ashobora gutekereza ko ari ibintu byoroshye, ariko ni aho bitangirira kandi bikagira aho biganisha habi. Nihatagira igikorwa n’izo nzego zandika izo nkuru zigashyira mu binyamakuru ntibatekereze ko ari ikintu cyoroshye”

MUGANWA asanga abantu badakwiye kumva ko hari igihe hakorwa poropaganda y’igihe gito ngo ishire ikibazo gihari gikemutse. Ashimangira ko hari abakora uyu mwuga bashobora kuyobywa n’iyi poropaganda. “Uko itangazamakuru ryifata igihe habaye amakimbirane ni ikintu gikomeye, tugomba kugitekerezaho. Ba editors (abanononsora inkuru) babitekerezeho. Ntacyo turimo gukora nk’inzego bireba, ariko reka tubitangirire ahangaha” Kuri iyi nshuro, Urwego rw’abanyamakuru bigenzura RMC, ntirwari ruhagarariwe, ngo rugire icyo rubivugaho.

Kuri uyu wa 1 Nyakanga 2019, na none iki kibazo cyagarutsweho, mu kiganiro kigamije kureba aho itangazamakauru ryo mu Rwanda rigeze ryibohora (Kwisanzura) mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza imyaka 25 ishize rwibohoye. Iki kiganiro cyacaga imbonankubone kuri amwe mu maradiyo na televiziyo ISANGO STAR. Cyateguwe na MIC-Rwanda (Media Impacting Communities).

Umunyamakuru wa mbere wafashe ijambo, yagarutse ku mikorere y’ibi binyamakuru igaragara nk’itanoze. Bwana Christophe HITAYEZU umuyobozi w’ikinyamakuru Nonaha.com, yagize ati: “Ko twishimira ko u Rwanda rumaze imyaka 25 rwibohoye, tukaba tuzi uruhare rwa bimwe mu binyamakuru byariho byabibye urwango mu gihe Jenoside yakorewe abatutsi yabaga, ubu nta binyamakuru byaba bihari nabyo bishobora gutana? Bibaye bihari hari ingero z’ibyo mwabashije gukebura?”

Didas NIYIFASHA, umuyobozi wa Radio Inkoramutima, imwe muzanyuzwagaho iki kiganiro inyumva nkumve, yashimangiye ibyo mugenzi we Christophe HITAYEZU yari amaze kuvuga. We yatanze n’urugero rwa kimwe muri ibi bitangazamkuru.

Yabajije inzego bireba ati “Sinzi niba mubyibwirije mushobora gufata content ( Ibyo ibinyamakuru byandika) mukayigenzura, cyangwa se mukayiganiraho, ariko iyo turebye muri iyi minsi, uko mu 1993-1994 byagiye bitangira, ibinyamakuru nka za Kangura na RTLM, byagiye byandika bikanatangaza inkuru zitandukanye za poropaganda. Muri iyi minsi iyo turebye inkuru zisohoka ku ……, ukareba inkuru baba bandika, njya nibaza, izi nkuru ari twe bazandikaho byacura iki? Murabyirengagiza, ariko inkuru zandikwa muri iyi minsi, zibasira ibindi bihugu, zibasira abantu ku giti cyabo, ubona nta bunyamwuga burimo. twese tuzi inkuru icukumbuye icyo ari cyo. Nk’ibi mubikoraho iki?”


Umunyamakuru Didas NIYIFASHA asanga bidahindutse hagaruka poropaganda mu itangazamakuru

Ibi bibazo BIBIRI byari bihagije ngo iki kibazo cyumvikane hatagize undi munyamakuru ubibona umunsi ku wundi ukibaza. Ibiri amahire, urwego rw’abanyamakuru bigenzura RMC, rwari ruhagarariwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa warwo bwana Emmanuel MUGISHA.

Mugusubiza yagize ati “Hari n’ahandi twigeze gusa n’abaganira kuri iki kibazo mu kiganiro nk’iki ngiki. Twabanza tukareba, ibinyamakuru by’icyo gihe byacengezaga amatwara yo kuvangura abantu, no kubangishanya hagati yabo nk’abanyarwanda ngo bicane. Kubera ko mukibajije ahangaha, twibaze kubera iki mugereranya ibyo binyamakuru by’icyo gihe n’ibyubu?”

Yakomeje agira ati “Twabanza kureba harimo (kwangiza)? twibaze, ese uyu munsi abo mwavuze, ibyo bacengeza biri gusenya umuryango nyarwanda? byaba biwusubiza inyuma? Cyangwa hari icyo bitumariye? Nkeka ko ibyo binyamakuru bibaye bihari, hakaba hari icyo bisenyaho umuryango nyarwanda, kugeza uyu munsi, ari mwebwe n’abandi twabihagurukira tukabifatira umwanzuro”

Yongeyeho ati “Tubiganireho dutange n’ingero, ariko tuzirikane y’uko abantu bakwiye kureba target (intumbero) ubivuga aba afite, cyangwa niba ari uko abantu bivugira gusa kubera ko baba batanyuzwe n’umurongo bagenzi babo bafashe, kuko mwese muzi ko buri kinyamakuru kigira umurongo gifata kikawugenzura.”

Bwana Mugisha yashimangiye ko Itangazamakuru ari intwaro ikomeye muri politiki y’igihugu, nk’igikoresho cya poropaganda cyangwa cyo kongerera abantu imbaraga. Asanga ibi bitakwirengagizwa igihe habayeho impamvu yo kugira ngo itangazamuru riherekeze igihugu mu rugamba rwo kugifasha.

Urwego rw’abanyamakuru bingenzura, RMC, ruri mu murongo nyawo wo kugenzura ibisohoka mu bitangamakauru by’ubwoko bwose hano mu Rwanda, kandi uru rwego rubifite mu nshingano kurusha uko ihuriro ry’abanyamakuru mu Rwanda ARJ ryabikora.

Nyamara ariko, kuba umuyobozi wa ARJ nk’urwego ahagarariye yaramaze kubona iki nk’ikibazo kiremereye, RMC ikaba itarabibona ityo, ni ikigaragaza ko izi nzego zombi n’izindi zose zirebwa n’imikorere n’iterambere ry’itangamakuru mu Rwanda zikwiye kwicarana zikagira icyo zemeranya kinakwiriye gutangarizwa abanyarwanda ku bunyamwuga bukomeje gukemangwa muri ibyo bigo by’itangamakuru biri kugarukwaho muri iyi minsi umubano w’u Rwanda na Uganda udahagaze neza.


Bamwe mu banyamakuru bati "kwibohora dukennye ntibyumvikana"


Ikiganiro cyayobowe na Jean Lambert Gatare na Niwemwiza Anne Marie





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA