Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Fresh Kid yatangaje ko nta gihe afite cyo guta kuri Se kubera ibyo amukorera.



Yanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Nyuma yo kubangamirwa na Se mu bikorwa bye, umuhanzi ukiri umwana ukomoka muri Uganda Fresh Kid, yatangaje ko arangajwe imbere no kwiga, umuziki ndetse no gukina umupira w’amaguru.

Nk’uko ikinyamakuru HOWWEBIZ kibitangaza, ngo Fresh Kid ntiyitaye ku byo se amukorera harimo kumubangamira mu bijyanye n’umuziki we.

Yagize ati: “Nta gihe mfite cyo guta kuri Papa kubera ibyo ankorera bimbangamira kuko ashaka kumfata nk’umwana utazi icyo nkora kandi mfite intumbero yanjye.” Hari inkuru zakomeje gukwirakwizwa ko Se wa Fresh Kid ashobora kuba akunda imyidagaduro kurusha umuhungu we.

Mu gihe gishize, Fresh Kid yabuze amahirwe yo kujya gukorera igitaramo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera ko se nawe yashakaga kubona itike yo kujyana n’umwana we kandi bitari bukunde.

Uyu muraperi ukiri umwana akomeje kubura amahirwe amwe n’amwe kubera gukomeza Kutumvikana kwa hato na hato hagati ye, Se, n’umujyanama we.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA