Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Kwibohora 25: Umunsi udasanzwe ku banyarwanda, ubwitabire budasanzwe kuri sitade amahoro



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Imyiteguro yo kwizihiza uyu munsi muri uyu mwaka ntisanzwe ugereranyije n’imyiteguro y’imyaka yabanje. Insanganyamatsiko iragira iti “ together we prosper” twese hamwe twatera imbere. Imbaga y’abanyarwanda iteraniye kuri stade amahoro, umukuru w’igihugu nawe amaze kuhagera.

Umukuru w’igihugu ahageze saa 10h35 yakizwa amashyi menshi n’impundu, haririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu, asuhuza amasibo y’ingabo, ubundi ahabwa icyicaro. Bande y’umuziki y’ingabo z’igihugu niyo itangije umuziki wose uza guherekeza ibi birori byose by’akataraboneka.

Genda Rwanda uri nziza, uhumeka amahoro, Nda ndambara yandera ubwoba, iyarize Kagame izandinda; izi ni zimwe mu ndirimbo ziri gususurutsa abantu kuri stade mu majwi y’ibicurangisho bya Kizungu by’umuziki.

Akarasisi kagizwe n’amasibo 20, amasibo 3 agizwe na polisi y’u Rwanda, kandi amasibo atatu muri 20 ni ab’igitsina gore. Brig.Gen. Jonh Batptiste Ngiruwonsanga niwe uyoboye akarasisi k’ingabo kari gukorerwa muri stade Amahoro i Remera.

Ministiri w’ubunyai n’amhanga, akaba n’umuvugizi wa Leta, mu ijambo ry’ikaze agize ati "Abasore n’inkumi z’igihugu cyacu baritanze bagarura agaciro k’igihugu cyacu, turashimira abaje kwifatanya natwe uyu umunsi twizihiza isabukuru y’imyaka 25 y’ukwibohora"

Mu ijambo rye umukuru w’igihugu, perezida Paul Kagame ati " igihugu cyacu cyahuye n’amakuba akomeye, Jenoside idutwara abasaga Milioni. Amateka mabi twayasize inyuma yacu, tureba ahazaza twese hamwe nk’umuryango, dukomeze dushyigikire izi ndangagaciro buri wese agire uruhare ku giti cye ndetse tubitoze n’abadukomokaho. Ntituzongere kuyoba haba na rimwe.”

Umukuru w’igihugu yashimiye byimazeyo abagize uruhare mu kubohora igihugu, ashyira bakitso ku basirikare ba RPA bari mu Nteko Ishinga Amategeko. Agize ati “Hari Batayo y’abasirikare bari ku nyubako y’Inteko Ishinga Amategeko, bagabweho igitero gikomeye, ariko babashije kurokora ibihumbi by’abantu bari bahungiye muri iyi sitade mu gihe bari bugarijwe, icyo ni igikorwa kimwe muri byinshi.”

Umukuru w’igihugu yavuze ko bibaye ngombwa ko haba urundi rugamba, u Rwanda rutazuyaza kururwana, ariko ibyagezweho ntibisenyuke, ati "Ibyabaye ntibizongera kubaho ukundi, kwibohoro ntibyatuma tugarura ibihe byaducitse mbere, ariko ni umusingi wo kubaka ibishya kandi byiza ku banyarwanda bose. Uru rugamba twarwanye rwari rukwiriye, kandi nibiba ngombwa ko bisaba indi mirwano mu rwego rwo gusigasira ibyo twagezeho n’ibyo tugamije kugeraho imbere yacu, tuzabikora."

Umukuru w’igihugu ashimiye abakuru b’ibihugu n’abohereje intumwa zabo mu kwizihiza uyu munsi w’amateka mu buzima bw’abanyarwanda.


Abanyarwanda bitabiriye ibi birori ari benshi

Photo Credit: Igihe





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA