Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Kwibohora 25: Nibiba ngombwa ko bisaba urundi rugamba, tuzabikora- Perezida Paul Kagame



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Mu ijambo ry’umukuru w’igihugu mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 25, yavuze ko, urugamba rwo kubohora u Rwanda rwabaye rwari ngombwa, kandi ko nibisaba indi ntambara, u Rwanda ruzayirwana rusigasira ibyiza rumaze kugeraho.

Imbere y’imbaga y’abanyarwanda bari bateraniye kuri Stade amahoro I Remera, umukuru w’igihugu yabanje kubashimira ku bw’uruhare rwa buri munyarwanda ku ntambwe rumaze gutera nyuma y’imyaka 25 ishize rubohowe.

Mu ijambo rye umukuru w’igihugu, Perezida Paul Kagame ati " igihugu cyacu cyahuye n’amakuba akomeye, Jenoside idutwara abasaga Milioni. Amateka mabi twayasize inyuma yacu, tureba ahazaza twese hamwe nk’umuryango, dukomeze dushyigikire izi ndangagaciro buri wese agire uruhare ku giti cye ndetse tubitoze n’abadukomokaho. Ntituzongere kuyoba haba na rimwe.”

Umukuru w’igihugu yashimiye byimazeyo abagize uruhare mu kubohora igihugu, ashyira bakitso ku basirikare ba RPA bari mu Nteko Ishinga Amategeko. Ati “Hari Batayo y’abasirikare bari ku nyubako y’Inteko Ishinga Amategeko, bagabweho igitero gikomeye, ariko babashije kurokora ibihumbi by’abantu bari bahungiye muri iyi sitade mu gihe bari bugarijwe, icyo ni igikorwa kimwe muri byinshi.”

Umukuru w’igihugu yavuze ko u Rwanda rwabohowe kugira ngo abanyarwanda bahabwe amahirwe angana muri byose. Yashimangiye ko abanyarwanda bamaze igihe kirekire ari ibikoresho by’abandi, cyane cyane ibihugu byiyumva nk’ibikomeye. Perezida kagame yavuze ko ibi bitazongera kubaho ukundi.

Umukuru w’igihugu yavuze ko bibaye ngombwa ko haba urundi rugamba, u Rwanda rutazuyaza kururwana, ariko ibyagezweho ntibisenyuke, ati "Ibyabaye ntibizongera kubaho ukundi, kwibohoro ntibyatuma tugarura ibihe byaducitse mbere, ariko ni umusingi wo kubaka ibishya kandi byiza ku banyarwanda bose. Uru rugamba twarwanye rwari rukwiriye kandi nta kuntu twagombaga kugera aha tutarurwanye. Nibiba ngombwa ko bisaba indi mirwano mu rwego rwo gusigasira ibyo twagezeho n’ibyo tugamije kugeraho imbere yacu, tuzabikora."

Yashimangiye ko, mu myaka 25 ishize, u Rwanda Rwayobowe hagendewe ku mahame yatumye habaho urugamba rwo kurubohora, kandi ibi bikaba bigaragarira mu myitwarire y’ingabo z’igihugu.

Umukuru w’igihugu yashimangiye ko intego y’ubumwe n’ubutabera igomba gusigasirwa. Umukuru w’igihugu yashimiye abakuru b’ibihugu n’abohereje intumwa zabo kwifatanya n’abanyarwanda mu birori byo kwizihiza uyu munsi w’amateka mu buzima bw’abanyarwanda.

Insanganyamatsiko y’ukwibohora uyu mwaka iragira iti “together we prosper” twese hamwe twatera imbere.


Abaturage bakubise baruzura, ngo bihere ijisho ibirori byateguwe kuri uyu munsi





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA