Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Gasabo:yapfiriye mu rusengero ari guhimbaza Imana



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Mu masaha y’igicamunsi umukobwa witwa Anne Uwimana yapfiriye mu rusengero ubwo yari arimo aririmba ahimbaza Imana. Abari kumwe nawe ngo bamubonye amanutse gahoro aryama hasi baza kumuhungiza bagira ngo ni umwuka umubanye muke. Batabaje imbangukiragutabara ije isanga yashizemo umwuka.

Ibi byago Byabereye mu kagari ka Kagugu, Umurenge wa Kinyinya muri Gasabo. Etienne Nzajyibwami, Umuyobozi w’Akagari ka Kagugu w’umusigire mu murenge wa Kinyinya muri Gasabo yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko byabaye ahagana saa 2h00 kuri uyu wa Gatanu.

Ngo nyakwigendera yari umugore w’imyaka 27 ufite umugabo n’abana.

We na bagenzi be bo muri Eglise Methodiste bari batangiye guhimbaza Imana mu ndirimbo mu gitondo.

Umugabo wa nyakwigendera yitwa Bernard Gasasira.

Etienne Nzajyibwami agira abaturage inama yo kujya bipimisha bakamenya uko ubuzima bwabo buhagaze.

Ati: “Abaturage bajye basanga abaganga kenshi babarebere uko ubuzima bwabo buhageze kuko hari igihe umuntu aba arwaye indwara nk’umutima n’izindi zishobora kumuhitana by’amarabira.”

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bikuru bya Gasabo biri mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kakiru ngo usuzumwe haribwe icyo yazize.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA