Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

U Bubiligi: Icyemezo cyo kuburanisha abanyarwanda batatu bakekwaho gukora jenocide kigiye gushyirwa mu bikorwa.



Yanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Kuri uyu wa uyu wa Gatanu, hemejwe ko icyemezo cyo mu Ukuboza 2018 cyo kuburanisha abanyarwanda batatu bashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kigomba gushyirwa mu bikorwa. Bazaburanishwa mu Ukwakira uyu mwaka wa 2019 n’urukiko rwa Bruxelles (cour d’assises).

Abo bagabo bashinjwa ni Ernest Gakwaya, Emmanuel Nkunduwimye na Fabien Neretse. Mu Ukuboza 2018, Ubushinjacyaha bw’u Bubiligi bwatangaje ko aba bagabo batatu bagomba kwisobanura ku cyaha cya Jenoside n’icy’intamabara bakekwaho.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Igihe.com, abandi banyarwanda barebwa n’ibi birego bahawe amazina ya M.B na T.K, bagomba kuburanishwa mu rundi rubanza mu rukiko rwa Bruxelles mu yindi dosiye.

Urubanza rwa Gakwaya, Nkunduwimye na Neretse bafashwe mu 2011, ni urwa gatanu ruzaba ruburanishijwe n’uru rukiko i Bruxelles, ku byaha bijyanye na Jenoside.

Ibiro ntaramakuru by’u Bubiligi byatangaje ko gutoranya abacamanza bizaba kuwa 21 Ukwakira, naho kuburana bigatangira kuwa 24 Ukwakira aho biteganyijwe ko bizamara ibyumweru byinshi.

Mu mpera za 2009, Ephrem Nkezabera, yakatiwe n’uru rukiko imyaka 30 kubera ibyaha by’intambara. Uru rukiko kandi rwanakatiye abanyamadini babiri, umwarimu muri Kaminuza, umunyenganda mu 2001, abacuruzi babiri mu 2005, ndetse n’uwahoze ari Majoro mu 2007.

Gakwaya na Nkunduwimye, bagomba kwisobanura ku bwicanyi ndetse no gufata ku ngufu. Bakekwaho kuba bari mu mutwe w’Interahamwe wishe abatutsi.

Neretse wafatiwe mu Bufaransa, ashinjwa kuba yaragize uruhare mu kwica umucuruzi w’Umubiligi, umugabo we w’umututsi n’abakobwa babo biciwe i Kigali kuwa 9 Mata 1994.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA