Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Miss Kirenga Albina Sydney yagiriye inama Miss Mwiseneza yo kutazakuramo inda



Yanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Miss Kirenga Albina Sydney wegukanye ikamba ry’umukobwa ukunzwe mu irushanwa ry’ubwiza rya 2016 (Miss Popular Elegancy Rwanda 2016), yatangaje ko niba Miss Mwiseneza Josiane atwite koko atakuramo inda kubera kurengera umuco nyarwanda no kubahiriza amategeko.

Muri iyi minsi biravugwa ko Miss Josiane Mwiseneza watowe nka Miss ukunzwe n’abanyarwanda kurusha abandi muri 2019 (Miss Popularity Rwanda 2019)yaba atwite.

Nubwo byahwihwiswaga n’abantu batandukanye ko Miss Mwiseneza Josiane yaba atwite ariko, byagizwe ibanga rikomeye hagati ya musaza we n’umujyanama we. Miss Albina uhuje na Miss Mwiseneza kwegukana ikamba rya ‘Miss Popularity’ mu marushanwa atandukanye, ariko yose abera hano mu Rwanda, yavuze ko Mwiseneza aramutse atwite byaba ari amakosa akomeye gusa ngo yumva atayikuramo.

Mu kiganiro yaganye na Isimbi TV dukesha iyi nkuri yagize ati: “Mwiseneza aramutse yaratwaye inda numva bitaba ari igitangaza, ni ibintu bishoboka cyane kuko na we ni umuntu nk’abandi, gusa byaba ari amakosa akomeye cyane kubera ko agifite ikamba nka Nyampinga kandi akaba atararitanga.”

Yakomeje agira ati: “Ariko na none ikindi ni uko aramutse atwaye inda numva atayikuramo kuko byaba bihabanye n’umuco nyarwanda ndetse n’amategeko y’igihugu cyacu ntabyemera, Imana na yo ibyanga urunuka. Biramutse bibaye ukuri rero yakwihangana akabyakira gusa agasaba imbabazi Abanyarwanda kubera amakosa ye.”

Uretse kuba Miss Albina ahuje na Miss Mwiseneza kwegukana ikamba rya ‘Miss Popularity’, Miss Albina asanga ngo ikintu yahuriyeho na Miss Mwiseneza mu kwegukana ririya kamba ari igikundiro abantu babagiriye, kuvuga bashize amanga nta gutinya batitaye ku ndimi z’amahanga ndetse no kwiyizera mbere y’uko abandi babagirira icyizere.

Miss Popular Elegancy Rwanda 2016, Kirenga Albina Sydney akomeza agira inama yo guhatana no kugerageza bintu byose byemewe n’Imana na leta, nta gucika intege kuko buri gihe haba hari inzira ibintu bigomba kunyuramo bigatungana.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA