Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Umutoza mushya na Iranzi Jean Claude wakiniye APR FC bazanye imbaraga n’umurava muri Rayon Sport aho batsinze TP Mazembe



Yanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Rayon Sports itangiye neza irushanwa rya CECAFA Kagame Cup, abakinnyi bavuye muri APR FC bari bafite imbaraga z’abafana babakomeraga amashyi y’urufaya kuri buri gikorwa bakoze mu kibuga, n’ubundi Jules Ulimwengu akomeje kwerekana ko ari umukinnyi mwiza.

Bitewe n’uko Rayon Sport yari imaze kubura bamwe mu bakinnyi bayo bakomeye, ku rupapuro Rayon Sports ntiyahabwaga amahirwe bitewe n’uko bakinaga n’ikipe y’ikigugu muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo no muri Afurica.

Nk’uko amakuru y’umuseke abivuga, mu minota ibanza, umukino warimo imbaraga nyinshi n’ishyaka, Iranzi Jean Claude wavuye muri APR FC akajya muri Rayon Sports yacometse umupira mwiza, Jules Ulimwengu atazuyaje ahita awushyira mu nshundura biba 1-0.

T P Mazembe yagerageje gushakisha uburyo bwo kwishyura igitego, ariko Herve Rugwiro na we wavuye muri APR FC na Bagenzi Iragire Said wahoze muri Mukura VS ndetse n’umunyezamu Yves Kimenyi na we wakiniraga APR FC baba ibamba.

Umukino urangiye gutyo, Rayon Sports itsinze Tout Puissant Mazembe 1-0.
Ku mutoza Mathurin Ovambe atsinze umukino we wa mbere n’ubwo Rayon Sports itaramwemeza ku mugaragaro nk’uzayitoza, abakurikiye umukino bemeza ko uyu mutoza ari umuhanga.

Mu wundi mukino Mukura VS yatsinzwe na AZAM FC yo muri Tanzania 1-0, gusa abafana Mukura bavuga ko yatsinze ibitego bibiri umusifuzi ntiyabyemera.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA