Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Orchestre Impala na Clarisse Karasira bongerewe ku rutonde rwabazitabira Iwacu Muzika Festival i Huye, nyuma yuko Cecile Kayirebwa atakibonetsemo



Yanditswe na Uzabakiriho Jean Gabriel Yasomwe na

Ibitaramo bya Iwacu Muzika Fest birakomeje, nyuma yuko bitangiriye i Musanze bigakomereza i Rubavu, ibi bitaramo bigomba gukomereza mu karere ka Huye, aho kugeza ubu igitaramo cyaho cyamaze kuzamo impinduka zatumye Cecile Kayirebwa atakitabiriye iki gitaramo, akaba yasimbujwe Impala na Clarisse Karasira.

Muri iki gitaramo kizabera i Huye kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Nyakanga 2019 cyari cyitezwemo itsinda rya Urban Boys, Dogg,Active, Rafiki, Victor Rukotana, Nsengiyumva (Igisupusupu) na Cecile Kayirebwa. Icyakora bitunguranye ku munota wa nyuma ntabwo uyu mubyeyi akibashije kwitabira iki gitaramo kubera impamvu yasobanuriye ubuyobozi bwa EAP isanzwe itegura ibi bitaramo bya Iwacu Muzika Festival.
Nkuko Inyarwanda yabyanditse, itangazo EAP yashyize hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa 9 Nyakanga 2019 bagize bati” Nyuma y’ikiganiro ubuyobozi bwa EAST AFRICAN PROMOTERS bwagiranye n’abarebera inyungu za Cecile KAYIREBWA, buramenyesha abakunzi ba Iwacu Muzika Festival by’umwihariko abatuye mu mujyi wa Huye ko umuhanzi Cecile KAYIREBWA atakitabiriye igitaramo cya IWACU MUZIKA FESTIVAL ku bw’umunaniro afite akaba atemerewe gukora ingendo ndende. East African Promoters iboneyeho kumenyesha ko abahanzi; ORCHESTRE IMPALA na CLARISSE KARASIRA, bongerewe ku rutonde rw’abazataramira muri iki gitaramo kizaba tariki ya 13 Nyakanga 2019 muri Stade ya Kaminuza y’u Rwanda i Huye.”
Tubibutse ko kugeza ubu iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival rimaze gukora ibitaramo bibiri muri bitanu biteganyijwe, aha bakaba bamaze gutaramira mu Amajyaruguru (Musanze), Iburengerazuba (Rubavu) hakaba hatahiwe Huye mu ntara y’Amajyepfo, Ngoma i Burasirazuba ndetse no mu mujyi wa Kigali. Igitaramo cy’i Huye kizatangira saa sita z’amanywa kukinjiramo bizaba ari ubuntu mu myanya isanzwe mu gihe imyanya y’icyubahiro yo bizaba ari amafaranga ibihumbi bibiri (2000Frw).

Itangazo rimenyesha ko Cecile Kayirebwa atakibonetse mu gitaramo kizabera mu mujyi wa Huye





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA