Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Amayeri y’abatwara ibiyobyabwenge yatahuwe, n’ababitwara mu gitsina turabizi – SP. Gatabazi



Yanditswe na Uzabakiriho Jean Gabriel Yasomwe na

Karongi: Mu Karere ka Karongi abaturage baganirijwe n’inzego zitandukanye ku bubi bw’ibiyobyabwenge, urumogi cyane kuko ari rwo ruhagaragara. Umuyobozi wa Police mu Karere Superintendent Gatabazi Jean Pierre yabwiye abitabiriye ibiganiro ko ibiyobyabwenge byangiza urubyiruko ndetse bikabangamira iterambere ry’igihugu

Superintendent Gatabazi yanenze abagira uruhare mu gutunda ibiyobyabwenge, avuga ko ikibabaje haba harimo n’abagore.
Ati “Ibiyobyabwenge biratwangiriza urubyiruko kandi murabizi ko ari zo mbaraga z’igihugu. Abatunda urumogi ari na rwo rugaragara hano cyane barukura mu gihugu cya DR.Congo, birababaje kubona hari abagore barukenyera nk’abatwite abandi bakaruheka nk’abahetse umwana.”
avuze ko bariya bantu badatinya no ku rushyira mu gitsina, ariko ayo mayeri yose Polisi ngo yarayamenye.
Ubu kubera ko amayeri yatahuwe, akaburi k’urumogi kagurishwaga Frw 100 ngo kagurishwa Frw 400.
Yasabye abaturage gufasha Polisi gutangira amakuru ku gihe, bityo urumogi rugacika burundu.
Nkuko ikinyamakuru umuseke.rw cyabyanditse ngo si urumogi gusa, ngo hari n’inzoga z’inkorano, izitwa Umanurajipo na Bareteta, ziteza ibibazo bikomeye abazinywa.
Ati “Ibaze inzoga unywa ukamanura ijipo, ibyo byose dufatanyije twabirandura burundu tukagira Umunyarwanda uzira ibiyobyabwenge.”
Kuba Karongi iri hagati ya Rusizi na Rubavu ngo ibiyobyabwenge biva muri Congo babihuriza hagati aho, ndetse hakaba n’ababicuruza mu Kiyaga cya Kivu.
Kuri uyu wa kabiri ibiyobyabwenge byangijwe birimo Kg 900 z’urumogi na litiro 1600 z’inzoga z’inkorano, byose byari kuba bifite agaciro ka miliyoni 12.9Frw.
Icyo itegeko riteganya:
Itegeko rivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobebe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000Frw) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 Frw).
Ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye
2.igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka makunyabiri n’itanu (25) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 15, ariko atarenze miliyoni 20Frw ku biyobyabwenge bikomeye.
Ku biyobyabwenge byoroheje ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu ya mafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu ariko atageze kuri miliyoni icumi.
Iyo Ibikorwa bivugwa haruguru bikorewe ku mwana cyangwa bikozwe ku rwego mpuzamahanga igihano kiba igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwnda arenze miriyoni 30Frw ariko atarenze miliyoni 50Frw.
Twababwira ko ibiyobyabwenge bihambaye harimo Cocaine, heroine, urumogi na mugo. Naho ibiyobyabwenge bikomeye hagaragaramo mayirungi, shisha, rwiziringa, na cigarette electronique mu gihe ibyoroheje ari inzoga z’inkorano na produit chimique.

Uruhare rw’abaturage rurakenewe my kurwanya ibiyobyabwenge





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA