Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Saudi Arabia: Nicki Minaj yasimbuje ukuririmba, gusigasira uburenganzira bw’abagore



Yanditswe na Uzabakiriho Jean Gabriel Yasomwe na

Umuhanzikazi Nicki Minaj yavuye ku rutonde rwabazataramira muri Saudi Arabia kugira ngo ajye gufatanya n’abagore mu gusigasira uburenganzira bwabo.

Uyu muraperikazi w’imyaka 36 yatangaje ko nyuma yo kubitekerezaho yitonze yafashe umwanzuro kuba atagikomeje ibi bitaramo ‘Jeddah World Fest’.
Yavuze ati “Nubwo nta kindi kintu cyaruta gutaramira abafana banjye muri Saudi Arabia, ariko nyuma yo kubona iki kibazo nafashe umwanzuro wo kugaragaza uruhare rwanjye mu gufasha uburenganzira bw’abagore, kominote y’abatinganyi (LGBTQ community) ndetse n’uburenganzira mu kwivugira.
Ikinyamakuru SkyNews cyatangaje ko Niki Minaj yari ari ku rutonde rw’abahanzi bari gukorera igitaramo kizwi nka kimwe my bitaramo bikomeye mu burasirazuba bwo hagati, kikaba kizaba kuri 18 nyakanga 2019. Gusa yatangaje ko atakibyitabiriye kubera “impamvu ze bwite”.
Kuri uyu wa kabiri, ikigo mpuzamahanga cy’ubuzima cyashimiye uyu muhanzi ku bw’icyemezo yafashe.
Kugeza ubu ubutinganyi buhanishwa igihano cy’urupfu muri Saudi Arabia, hakaba hakiboneka n’ubuyobozi bw’abagabo gusa (male guardianship system), ndetse n’ikibazo cyo kuba abagore babanza gusaba uruhushya rwo gushinga ingo.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA