Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Rwamagana: Gukorana n’abaturage bya hafi, inzira ifasha ubuyobozi kwesa imihigo bwemye



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Akarere ka Rwamagana kamaze kwesa imihigo ku rwego rwo hejuru kaza ku mwanya wa mbere mu turere 30 tugize igihugu. Kamaze kwiharira uyu mwanya inshuro 2 zikurikiranya mu guhigura imihigo, ubuyobozi bw’Akarere bwavuze ko ibi bubikesha imikoranire ya hafi n’abaturage no kubaha ijambo rirambuye mubyo bakorerwa.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 3 taliki 10 Nyakanga 2019, habajijwe imfundo ry’iyeswa ry’imihigo aka karere kamaze kesa ku kigero cyo hejuru ndetse bigatuma kaza ku mwanya wa mbere.

Abanyamakuru babanje gutemberezwa ibice bimwe na bimwe bigaragaza uko imihigo kahize kagenda kayishyira mu bikorwa, ku bw’inyungu z’abaturage baberewe ku ruhembe n’ubuyobozi bw’Akarere.

Muri iki kiganiro, hibanzwe kuri segiteri z’ubuzima zitandukanye zirimo ubuhinzi, ubworozi, ibikorwa remezo, imibereho myiza y’abaturage n’ibindi byiciro.

Ubuyobozi bw’Akarere bwagaragaje ko mu mihigo y’umwaka wa 2018-2019, ahenshi ibipimo bari bihaye byagezweho ijana ku ijana ndetse, hamwe binarenga
ikigero cy’imihigo bari bihaye ku buryo bitanga icyizere ko gashobora kugaruka ku mwanya wa mbere ubugira 3.

Aha twavuga nka politiki yo guhuza ubutaka yagezweho 100 ku ijana, Kuvugurura urutoki byagezweho ku kigero cya 102 ku ijana n’ibindi bice byamaze kugezwa ahashimishije.

Akarere ka Rwamagana kahanze imirimo mishya 6382 mu gihe kari kahize 6308.
Kagaragaje ko Kugeza amazi meza ku baturage byagezweho ijana ku rindi, ariko umushinga wo kuyabegereza ukaba ugeze ku kigero cya 66.4% bivuze ko ugikomeje.

Mu gice cy’ubuzima akarere kari kahize kubaka ibigo nderabuzima 3 kandi byose byarubatswe. Kugabanya ikibazo cy’abana bata ishuli byagezweho ku kigereranyo kirenze 100% mu mirenge yose 14 igize akarere ka Rwamagana. Kugeza ubu abaturage b’Akarere ka Rwamagana bose bitabira gukora siporo rusanze kuko yongerewemo imbagara.

Ni byinshi byahizwe kugerwaho mu mwaka w’imihigo 2018-2019 kandi byose byagezweho ku rugero rushimishije. Hateganyijwe ko mu mihigo y’umwaka wa 2019-2020, mu mirenge ya Gahengeri, Musha na Mwurire izagezwamo umuriro w’amashanyarazi.

Magingo aya, iyo uzengurutse mu mirenge igize akarere ka Rwamagana ubona ko kashyize imbaraga mu kubaka imihanda mihahirano ( Feeder Roads), icyakora ntirabasha kubakirwa imiyoboro myiza inyuramo amazi (Rigoles). Biteganyijwe ko mu ngengo y’imali y’umwaka w’imihigo utaha, ukubaka iyi miyoboro bizatwara agera kuri miliyoni 610 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana bwana MBONYUMUVUNYI Radjab, yasobanuye ko ibyo bakora baba bagomba kubimurikira ababikorerwa.

Bwana Mayor yavuze ko guha ijambo abaturage mu bibakorerwa bituma babasha kwigwizaho ibikorwa byinshi bikorwa mu gushaka kw’abaturahe bityo n’amanota yabo agakomeza kwiyongera.

ati "Ahandi usanga abaturage bitwa abagenerwabikorwa, ariko kuri twe siko tubita, tubita abafatanyabikorwa"

"wibeshye ukagira ibyo ukora utabasabye ibitekerezo ntacyo wageraho gifite umurongo mwiza, ibanga ni ugukorana n’abaturage n’abafatanyabikorwa bya hafi na hafi"

Uyu muyobozi avuga ko ahanini hari ibitekerezo by’abaturage bakira mu gushyira mu bikorwa imihigo y’Akarere, ariko bikaba ngombwa ko bimwe bibikwa bikazashyirwa mu bikorwa mu mihigo y’umwaka ukurikiraho kuko bimwe biba bisa n’ibirenze ubushobozi bw’Akarere.

Bwana MBONYUMUVUNYI Radjab yasabye abo ayobora kuba hafi y’ubuyobozi bwabo "Turabasaba kutujya inyuma tukabajya imbere nk’abayobozi no kutwemerera gukomeza gufatanya nabo umunsi ku wundi"

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza, madame UMUTONI Jeanne, yashimangiye ko abaturage/ Abafatanyabikorwa bafite uburenganzira busesuye bwo kujya babaza ubuyobozi ibyo butanogeje, bifashshishije nimero za telefone zitishyurwa, telefone za kode zahawe abayobozi b’imidugudu n’ubundi buryo butandukanye. Uyu muyobozi ashimangira ko ntawe ushobora gukosa atakoze, ikizima kikaba ari uko hari ubushake buhagije bwo gukosora ibitagenze neza.

Akarere ka Rwamagana gatuwe n’abaturage ibihumbi 370, aka Karere ko mu ntara y’Uburasirazuba kaje imbere y’utundi turere tw’igihugu n’amanota 82.2% mu mihigo y’umwaka wa 2016-2017. Uyu mwanya kongeye kuwisubiza mu mihigo y’umwaka wa 2017-2018 n’amanota 84.5%.

Birashoboka ko nanone kakomezanya uyu mwanya w’indashyikirwa mu kwesa imihigo y’umwka wa 2018-2019 itegerejwe guhigurwa ubwo hazaba hahigwa imihigo y’umwaka wa 2019-2020.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Ibitekerezo

ndababwiza ukuri rwamagana irarenze ahubwo uturere twose twigire kuri rwamagana ubundi twubake u Rwanda twifuza.

courage kuri rwamagana

Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA