Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Nyamagabe: ABATURAGE BARASABWA KUNYURWA N’IMYANZURO IFATWA KU BIBAZO BYABO



Yanditswe na Uzabakiriho Jean Gabriel Yasomwe na

Kuri uyu wa 12 Nyakanga 2019, nibwo mu Rwanda hizihijwe umunsi nyafurika wo kurwanya ruswa. Ibi birori byabereye mu Karere ka Nyamagabe mu ntara y’amajyepfo. Umuvunyi mukuru w’u Rwanda yasabye abaturage muri rusange kujya batanga amakuru kuri ruswa no kunyurwa n’ibyemezo biba byafashwe n’inzego ku bibazo byabo.

Insanganyamatsiko y’uyu munsi igira iti: “Dufatanye Kugaruza umutungo ukomoka kuri ruswa, twibanda mu kurwanya ruswa n’akarengane"

Ni umunsi mukuru witabiriwe n’abayobozi batandukanye mu nzego nkuru z’ubutegetsi barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ari nawe mushyitsi mukuru.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’Urwego rw’Imiyoborere, Umuvunyi Mukuru, Umuvunyi Wungirije, Abahagarariye Inzego z’Ubutabera, Abahagarariye Inzego z’Ibanze mu Karere ka Nyamagabe n’Imiryango itari iya Leta.

Muri iyi nama Umuvunyi mukuru wungirije YANKURIJE Odette, yasobanuye impamvu urwego rw’umuvunyi rumanuka rukegera abaturage mu turere, ko ari ukugirango rwumve runakemure ibibazo byabo. Ati: “Urwego rw’Umuvunyi nta mashami rufite muri buri turere niyo mpamvu buri mwaka tugira aho dusura tukabahugura mu kurwanya ruswa n’akarengane kandi tukakira ibibazo tuhasanze tukabishakira inzira byabonerwamo ibisubizo.”

Umuvunyi mukuru w’ u Rwanda, MUREKEZI Anastase yashimangiye ko mu nzego zose z’igihugu harimo ruswa kuko hose hatagwa amasoko. Yasabye abaturage gusobanukirwa ko bafite inshingano mu gutanga amakuru kuri iki cyorezo kimunga ubukungu bw’igihugu, bigahindukira bikagira ingaruka mbi ku baturage.

Ati “mugomba gutanga amakuru mutishisha, mudafite ubwoba, mudafite isoni. Ntawe ubasubiza inyuma mu gutanga amakuru kuri ruswa kuko umuyobozi wagombaga kurya ruswa niyumva ko abaturage mwahagurukiye gutanga amakuru azagira ubwoba bwo gukomeza kurya ruswa, ni wo muti uhamye wo kuyirwanya.”

Agaruka ku ngaruka ruswa itera abaturage, Umuvunyi mukuru Anastase Murekezi yagize ati “Bituma inyubako zagenewe abaturage zisubirwamo mu myaka ibiri cyangwa itatu kandi zaragombaga kumara imyaka 20 ari nzima. Turahamagara abaturage kuduha amakuru yose arebana na ruswa n’akarengane mu nzego z’ibanze no mu nzego bwite z’igihugu.”

Icyakora abaturage nabo bagarutsweho cyane muri iki gikorwa. Abayobozi bavuze ko abaturage batishimira imyanzuro iba yafatiwe ibibazo byabo kubera kumva ko buri muyobozi babonye bajya bamugezaho ibyo bibazo kandi bimwe biba byarakemuwe.

Muri uyu mwaka wa 2019, u Rwanda rwaje ku mwanya wa 48 ku Isi mu kurwanya ruswa n’akarengane, nyamara abayobozi b’inzego z’ibanze batunzwe agatoki kuko byagaragajwe ko ari bo barya ruswa cyane mu nzego z’ubuyobozi. Muri izi nzego, ruswa ivugwamo cyane n’iyo kubaka bitemewe n’amategeko kuko iri ku kigero cya 44%. Abayobora inzego z’ibanze basabwe kuva kuri uyu muco mubi.

Muri rusange, ibiganiro byatanzwe ku ngingo ebyiri nkuru. “Uruhare rw’Umuturage mu igenamigambi no gukemura amakimbirane” na “Ruswa mu nzego z’ibanze n’ingamba zo kuyirwanya.” Abitabiriye inama bunguranye ibitekerezo bemera ko hari intambwe imaze guterwa mu gukuumira no kurwanya ruswa n’akarengane ndetse hakaba hafashwe imyanzuro igera kuri 15 yose igamije kuyirandura burundu.

Umunsi nyafurika wahariwe kurwanya ruswa wizihijwe n’Isi taliki 11 Nyakanga 2019, nyamara u Rwanda rwo rwawizihije taliki 12 Nyakanga mu Ntara y’Amajyepfo mu rwego kurwanya ruswa hagaruzwa umutungo uyitangwaho, Umuvunyi Mukuru Anasitase Murekezi yasabye abaturage kwanga ruswa no gutanga amakuru kuho babonye itangwa.


Abayobozi batandukanye b’inzego nkuru z’Igihugu bitabiriye ibi birori


Abayobozi b’inzego z’ibanze bitabiriye iyi nama batanga n’ibitekerezo





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA