Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Korea y’Epfo yarashe indege y’igisirikare cy’Uburusiya iyihanangirizaYanditswe na Uzabakiriho Jean Gabriel Yasomwe na

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri Korea y’Epfo yarashe iburira indege y’imirwano y’uburusiya A-50 yinjiye mu kirere cya yo, ibi byatangajwe na misitiri w’ingabo wa Korea y’Epfo.

Ubuyobozi bwatangaje ko hari indege yinjiye mu kirere cya Dokdo/ ku Kirwa cya Takeshima, hafashwe na Seoul ariko hakaba nanone Ubuyapani buhiyitirira.

Minisiteri y’ingabo ya Korea y’epfo yavuze ko yasubije igitaraganya Iyo ndege y’indwanyi banarasa inshuro 360 babihanangiriza.

BBC ikaba yavuze ko Uburusiya bwo bwahakanye ko butinjiye muri icyo kirere,bwatangaje ko indege ebyiri zari zitwaye amazi bahakana ko nta no kuraswa kwabaye ko kuburirwa.

Iki ni cyo kibazo cya mbere kigaragaye hagati ya Korea y’epfo n’ Uburusiya.
Igisirikare cya Korea y’Epfo cyatangaje ko indege imwe muri eshatu z’Uburusiya n’indege ebyiri z’intambara zo Mu gisirikare cy’Ubushinwa zinjiye mu kirere cy’aho ingabo za Korea zitoreza (KADIZ), aho indege zigomba kubanza kwivuga mbere y’uko zinjira muri icyo kirere, ibyo bikaba byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri.

Mu myaka ishize indege z’Uburusiya n’iz’Abashinwa zikaba zarinjiraga mu kirere cy’aho Iyo zone yitorezwamo iri kandi nta burenganzira zabanje gusaba.
Iki kibazo gishobora kwerekana uko Korea y’Epfo yasigarana iki gice, Kandi Seoul izajya igira icyo ikora mu gihe umutekano wa yo ushatse guhungabankwa

Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA