Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

RIB yatangaje ko Constantin Tuyishimire ari muri Uganda, yahunze abo afitiye imyenda



Yanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Constantin Tuyishimire wari umunyamakuru wa Radio na TV One ari muri Uganda. Nyuma y’uko abuze ku kazi ke ngo yagiye mu Karere ka Rubavu nyuma aza kwambuka agana muri Uganda. Bivugwa ko ‘yahunze imyenda’

Umuyobozi mukuru w’Urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda Col Jeannot Ruhunga mu kiganiro yahaye Umuseke yavuze ko hari hari abantu batangiye gutanga ibirego kuri RIB by’uko Tuyishimire abafitiye imyenda.

Ati: “Niyo makuru dufite, ashobora kuba yahunze amadeni kuko hari abantu batangiye kumurega ko yarabarimo amafaranga bamaze kumva ko yabuze.”

Col Ruhunga avuga ko RIB igikurikirana uko biteye.
Mu Cyumweru gishize ubwanditsi bukuru bwa Radio na TV One bwabwiye Umuseke ko Tuyishimire bwamubuze mu ntangiriro zacyo.
Olivier Ngabirano ubuyobora yavuze ko yaherukaga Constantin Tuyishimire ku wa Kabiri wa kiriya Cyumweru.

Umuvugizi w’Urwego rw’ubushinjacyaha Modeste Mbabazi icyo gihe yabwiye Umuseke ko amakuru yo kubura kwa Tuyishimire bayamenye kandi ko ubugenzacyaha bwatangiye iperereza ngo hamenyekane aho ari.
Tuyishimire yari asanzwe akorera Radio na TV One mu karere ka Gicumbi.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA