Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Umwamikazi wa Karaoke mu Rwanda akaba n’umunyamakuru, Jane UWIMANA, yerekanye ibyo akesha kwitwara neza mu kazi ke



Yanditswe na Uzabakiriho Jean Gabriel Yasomwe na

Mu kiganiro yagiranye na The profile, Jane Uwimana yatangaje ko yahuye n’imifatangwe myinshi mu kazi ke ko kuririmba Karaoke, ariko akabasha kuyinyuramo kigabo, ubu akaba afite imodoka ndetse n’inzu iri ahantu heza mu mujyi wa Kigali.

Muri iki kiganiro yagiranye na Theprofile TV yavuze ko ibyo yagezeho byose abikesha ubwitonzi ndetse n’ikinyabupfura no kubaha abo aririmbira.

Ati “Njye nkorera abakiriya b’aho mba ndi kuririmbira, ndabaririmbira, nkabashimisha kugirango ubutaha bazagaruke kuko biba ari inshingano zanjye, ariko Iyo umwe ashatse gushaka kunkorakora kubera gusinda, urumva bisaba kumubuza gusa ukoresheje ikinyabupfura kiri ku rwego rwo hejuru kugirango atabifata nabi”.

Yakomeje anavuga ku zindi mbogamizi agirira muri aka kazi ko kuririmbira mu kabari, aho kubera umuco bamwe bagira ngo arigurisha bamwe bagashaka no kumutahana ari na yo mpamvu nyamukuru yatumye agura imodoka ye izajya imutahana.

Yagize ati “Kera nari ntarabasha kugira ubushobozi bwo gutunga imodoka, kandi nkagomba kujya kuririmba mu masaha akuze, umuntu umwe ansaba kunjyana mu rugo abonye ko ngiye gutega moto, byabaye urugamba rutoroshye ariko ubu ntaho abona yahera kubera ko mfite imodoka yanjye.”

Jane UWIMANA ufite akabyiniriro ka Lucky azwi cyane mu kuririmba Karaoke ndetse akaba ari na we wayizanye bwa mbere mu Rwanda, yavukiye mu Murenge wa Nyarugenge aza gukurira i Butare nyuma y’imyaka itanu nibwo yagarutse muri Kigali ari naho yize amashuri ye. Kuri ubu atuye i Gacuriro mumurenge wa Kinyinya.


Inzu ya Jane Uwimana iri i Gacuriro mu Murenge wa Kinyinya


Imodoka imufasha mu ngendo ze za buri munsi





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA