Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Expo 2019: Udushya na Holly Trust Ltd, izwiho kugira amavuta akorwa mu buki bw’inzukiYanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Imurikagurisha mpuzamahanga rya Kigali riri kubera i Gikondo ryitabiriwe n’abantu bahanze dushya dutandukanye. Holly Trust Limited ni imwe muri kompanyi zifite uruganda rukora amavuta akomoka ku buki, ubu rukaba ruri kuyagurisha amafaraga make ndetse n’ubishaka ahabwa amahirwe yo gutombora.

Ukigera imbere y’ikibanza (Stand) Holly Trust Limeted ikorera, uhita ubona umuteguro w’ubuki bwiza, amavuta meza ndetse n’amasabune atandukanye.

Umuyobobozi wa Holly trust ltd bwana Hagenimana Shaffy, yatangaje ko ikigo cyabo cyibanda ku gutunganya ibintu by’umwimerere bikabyazwamo ibyo gukoresha mu buzima bw’abaturage bwa buri munsi.

Ati ”ibintu bifite aho bihuriye n’ubutabire ntitubikoresha, twe dukoresha iby’umwimerere bigifite intungamubiri zuzuye. Ni nabyo bitagira ingaruka ku buzima bw’abantu”

Iki kigo cy’ubucuruzi gitunganya ubuki buhagije kandi bwiza kuko kitajya kigura ubuki n’abavumvu, ahubwo kibagurira imizinga kikihakurira, ku buryo ubuki butunganwamo amavuta gikora baba bizeye ko bwahakuranwe ubuhanga nkenerwa.

“Amavuta akozwe mu buki dutunganya ni meza cyane, arwanya twa duheri abana bakunda kurwara, ndetse ntabwo umwana wayasizwe ashobora gushya mu mayashya kubera pampekisi (pampex)”

Banwa Hagenimana Shaffy, atangaza ko bafite uburyo bakoresha bubahuza n’isoko aho bajya basura abakiriya babo umuryango ku wundi (Door to Door) mu gihe bahamagawe n’abakeneye gukoresha ibyo bakora.


Hagenimana Shaffy, umuyobozi wa Holly Trust Ltd

Mu rwego rwo kwegera abakiriya b’ibyo bakora, iki kigo cy’ubucuruzu kikaba n’uruganda, cyabafunguriye amaduka mu mujyi wa Kigali, ahazwi nka downtown, T2000 n’ahandi. Aha hose iyo uhageze ugenda ubaza abantu bagurisha amavuta arimo ubuki, bwana Shaffy ati “Iyo ugeze T2000 uhita ubaza uti ba bantu bagurisha amavuta arimo ubuki bakorera he”

Barashima akamaro k’iri murikagurisha (Expo), kuko ibafasha kumenyesha abantu benshi ko bahari kandi babakorera byinshi bakenera mu buzima bwa buri munsi, kandi bikorerwa mu Rwanda.

Iyi ni inkuru y’amafoto wareba, ukabona byinshi mubyo iki kigo cy’ubucuruzi gikora n’aho wabasanga muri Expo 2019 iri kubera i Gikondo.


Beeswax, amavuta akorwa mu buki aboneye ku buryo nta ngaruka na nke agira ku uyakoresheje

Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA