Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Tanzania: Magufuli yategetse ko amafaranga aturuka muri zahabu zafatiwe muri Kenya, akoreshwa mu kubaka umuhandaYanditswe na Uzabakiriho Jean Gabriel Yasomwe na

Nyuma y’iminsi ibiri Umukuru w’Igihugu cya Tanzania, Magufuli, yakiriye zahabu zihwanye na Miriyari ebyiri z’Amashiringi yafatiwe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Jommo Kenyatta, I Nairobi, Magufuli yategetse ko ayo mafaranga akoreshwa mu kubaka umuhanda ujya ahari umushinga w’amashanyarazi Rufiji (Rufuji Power Project).

Perezida Magufuri yatanze iri tangazo mu gikorwa cyo gushyira ibuye ry’ifatizo mu mushinga w’amashanyarazi muri Rufiji kuri uyu wa Kane Tariki ya 26 Nyakanga 2019, avuga ko nta kindi gikorwa aya mafaranga yari kuzakoreshwa.

Nkuko The Citizen yabyanditse, Kuwa Gatatu, perezida yakiriye ibiro 35.34 bya zahabu byatanzwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya Monica Juma aherekejwe n’itsinda ry’abayozi, izo zahabu zikaba zari zibwe ku kibuga cy’indege cya Mwanza.

Nyakubahwa Monica wari aherekejwe n’abaminisitiri batandukanye ndetse n’abandi bayobozi bakuru guturuka muri kenya bakaba banahaye Perezida Magufuli miriyoni 170 z’amashiringi, yari yibwe I Mwanga muri 2004.

Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA