Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Umuyobozi wa Al Qaeda yapfiriye ‘mu mpanuka y’indege’



Yanditswe na Uzabakiriho Jean Gabriel Yasomwe na

Umuhungu w’uwaremye umutwe w’itera bwoba Al Qaeda, Osama Bin Laden, ariwe Hamza Bin Laden, yapfiriye mu mpanuka y’indege, nkuko byatangajwe n’ibinyamakuru byo muri Leta Zunze Ubumwe.

Itariki ndetse n’igihe yapfiriye bikaba bitaramenyekanye. Muri Pentagon nabo ntacyo babivuzeho.

Bin Laden wari uri mu kigero cy’imyaka 30, yari yarashyize hanze ubutumwa mu mashusho ndetse n’amajwi, ashishikariza kugaba ibitero muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika no mu bindi bihugu.

Ni mu gihe guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zatanze amafaranga angana na Miliyoni imwe y’idorali ($1M) k’umuntu wese watanga amakuru y’ifatwa rye.
Urupfu rwe rwatangajwe mu bitangazamakuru byo muri amerika harimo na NBC New, The New York Times na CNN.

Perezida Donald Trump yanze kugira icyo atangaza igihe yari abajiwe n’abanyamakuru kuwa gatatu, ndetse n’umujyanama muby’umutekano mu nzu ya perezida, John Bolton ntacyo yabivuzeho.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA